Rubavu: Abakora uburaya bwambukiranya imipaka barataka igihombo

Abakora uburaya mu mujyi wa Gisenyi barataka igihombo batewe nuko mu gihugu cy'abaturanyi cya RDC hari umutekano muke, abenshi ngo ntibaheruka gukora ku madorari.

kwamamaza

Ingaruka z'umutekano muke mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC,  mu buhahirane bw'imijyi ya Goma nuwa Rubavu, hari abavuga ko bitagarukiye mu bucuruzi busanzwe bwo kwijiza ama kontineri, y'ibiribwa no gusohora amakamyo y'ibikoresho, ngo n'abakora uburaya i Rubavu mu Rwanda hari abari kwibagirana n'abakiriya babo mu mu mujyi wa Goma muri RDC.

Abarimo uwo twise Yvette na Beretrida bavuga bakorera aha mu mujyi wa Gisenyi  baribuka amadorari n'amayero bakoreraga mbere ngo none bamaze kuyibagirwa.

Yvette yagize ati "njye makoreraga umwe akampa nk'amadolari 100 nkaza nkayifatamo neza n'umuryango wanjye ndi no kuruhuka nabona turi gukendera ngasubirayo, mbere twarambukaga abafite amarangamuntu, abadafite amarangamuntu bagashaka impapuro z'inzira , nyuma haza gahunda yo kugura igipapuro kikwemerera kuba ku butaka bw'ikindi gihugu (permis de sejour) udafite ubushobozi bwo kukigura ntabwo yambuka".  

Beretrida nawe yagize ati "umunye-Congo yaduhaga ayo mafaranga ubu ntabwo bacyambuka kandi natwe kwambuka bisaba igipapuro kikwemerera kuba ku butaka bw'ikindi gihugu (permis de sejour), abenshi bajyaga muri Congo cyangwa se n'abagabo baturutse muri Congo bakaza, kandi nicyo gihugu cya hafi twari dufite".

Abakora uburaya bwakumbiranya imipaka, bavuga ko ubu ibiciro bisa n'ibyikubise hasi cyane ngo kuko n'abambukaga bajyayo ubu birabagoye kuburyo hari n'abamara ukwezi binjije 20.000 gusa by'amafaranga y'u Rwanda.

Uburaya mbwambukiranya imipaka ngo harubwo bunabangamira ingamba ziba zashyizweho mu Rwanda ngo hakumirwe ubwandu bushya bw'agakoko gatera SIDA.

Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwirinda SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), anavuga ko imibare yabandura yagabanutse kuva hashyirwaho izindi ngamba zo kwabuka umupaka.

Yagize ati "imbogamizi zo ntizabura ntabwo tuba tuzi ngo ni bande bagiye ese bagarukana iki, ingamba dukomeza dufata nuko iminsi izagenda iza tuzagenda tubiganira kuko noneho tubasha kubabona tukabona aho bakorera, ku mupaka nti twamenya ngo ni kanaka ariko iyo turi gukora ubugenzuzi niho tubafatiramo tukaba twabapima bakamenya uko bahagaze".   

Abarenga 3500 bakora uburaya mu buryo bweruye aha mu karere ka Rubavu kanahana imbibi n'igihugu cy'abaturanyi cya RDC.

Muri rusange mu Rwanda imibare igaragaza ko ubwandu bw'agakoko gatera SIDA  buri ku kigero cya 3%, naho mu cyiciro cy'abakora uburaya imibare igaragaza ko abafite virusi itera SIDA, bari kukigero cya 30%.

Nubwo hatabura kwibazwa icyerekezo cyabyo mugihe abari kurindwa ubwandu bushya bo bishimira kujya gukorera uburaya hakurya y'imbibi aho bitoroshye kubarinda, ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC kivuga ko hari ingamba zashyizweho zo gupima abajyayo n'abavayo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star i Rubavu

 May 19, 2023 - 08:19