Ingo zibana bitemewe n'amategeko , imwe mu mpamvu zitera amakimbirane mu miryango

Hari bamwe mu baganiriye na Isango Star bagaragaza ko ukubana kw’abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko ari bimwe mu bitiza imbaraga amakimbirane abera mungo kuko abenshi baba bitwaje ko nta burenganzira burengera uwarenganyijwe ndetse ko ntacyo yakitwaza.

kwamamaza

Bamwe mu batuye hirya no hino bagaragaje ko imwe mu ngaruka z’ibikomoka ku makimbirane akunze kugaragara mu miryango itandukanye, akenshi biterwa n’ingo zibana mu buryo butemewe n’amategeko kubera ko mu gihe abo bakimbiranye umwe aba yiteze ko mugenzi we nta butabera yabona kuko nta mategeko amurengera.

Umwe yagize ati "akenshi usanga impamvu bikunze kubaho bagashwana nuko nta masezerano baba baragiranye imbere y'Imana n'imbere y'abantu ugasanga kuba bashwana umwe yagenda agahura n'undi kuko nta masezerano bafitanye".   

Ibyo abo babona ko ayo makimbirane akurikirana n’ugutakaza uburenganzira bumwe na bumwe ndetse akazana n’ibindi bibazo bitandukanye mu miryango.

Prof. Bayisenge Jeannette Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango aravuga ko ukoroshya no gukangurira abantu gusezerana imbere y’amategeko ari ibiri kugabanya ku kigero cyiza ibijyanye n’amakimbirane yo mungo.

Yagize ati "binyuze muri za gahunda zitandukanye dufite ari umugoroba w'imiryango uterana buri kwezi ari mu nteko z'abaturage ari mu biganiro bikorwa bigaruka ku ihame ry'uburinganire aho tugenda twegera tukaganira n'abaturage, abayobozi b'inzego z'ibanze bose tugaruka kuri bya bibazo byugarije umuryango mu makimbirane cyane cyane tugaragaza ko niba ibyo bibazo bihari n'iterambere rindi rirambye ry'igihugu ntabwo ryashoboka ndetse nicyo cyo gusezerana nacyo tukongera tukagishishikariza nkuburyo bwiza bwo kubana kw'abashakanye".    

MIGEPROF ivuga ko nubwo hari imiryango ikirangwamo amakimbirane ariko hari n’indi yashoboye kuyarwanya, ndetse n’imyinshi mu miryango yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko ubu ikaba yarigishijwe igasezerana.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 24, 2023 - 07:25