Rwanda-RDC: Hasinywe amasezerano mashya agamije gufasha impunzi gutaha

Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byasinyanye amasezerano mashya agamije gufasha impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda n’iz’Abanyarwanda ziri muri Congo, by’umwihariko abifuza gutaha ku bushake.

kwamamaza

Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga (07) 2025, mu nama yahuje impande zose zirebwa n’iki kibazo. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Charles Karamba, uhagarariye igihugu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi nama, mu byihutirwa byemejwe harimo gutaha ku bushake kw’impunzi z’Abanyarwanda 600 ziri mu Mujyi wa Goma.

Ikindi cyemeranyijweho ni ugushyiraho uburyo buhamye bwo gusangizanya amakuru hagati y’impande zose, kugenzura imyirondoro y’impunzi no kurushaho gutanga serivisi z’ingenzi ku batahuka. Abataha bazafashwa kubona inzu zo kubamo, kwiga, kwivuza n’ibindi nkenerwa by'ibanze.

Iyi nama ije ikurikira ibiganiro byatangiye mu myaka ishize bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’impunzi mu karere, hibandwa ku gushimangira amahoro, umutekano n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 70, mu gihe RDC nayo icumbikiye Abanyarwanda benshi barimo abifuza gusubira mu gihugu cyabo. Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu ku baturage bamaze imyaka myinshi mu buhunzi.

 Jul 24, 2025 - 17:55