Abafite ubumuga barasaba ko bagenerwa ibikoresho bibafasha gukuraho imbogamizi bafite

Mu karere ka Nyarugenge bimwe mu bigo by’amashuri bishyigikiye uburezi budaheza bukigisha abana bafite ubumuga n’abatabufite barishimira iyi gahunda y’uburezi budaheza yashyizweho na Minisiteri y’uburezi kubera ko yatumye habaho kumva ko abafite ubumuga n’abatabufite ari bamwe ariko bakagaragaza n’imbogamizi zirimo nk’abarimu bakiri bacye bafite ubunararibonye mu kwigisha abafite ubumuga, basaba ko zakemuka.

kwamamaza

Kuva Minisiteri y’uburezi yinjiye muri gahunda y’uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, hari impinduka nini mu mibereho y’abantu bafite ubumuga kuko cyari kimwe mu bibazo bibangamiye imyigire yabo.

Ubwo hasurwaga Urwunge rw’Amashuri rwa Burema ruherereye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ishuri ryigishiriza hamwe abana bafite ubumuga bukomatanyije bigana n’abandi batabufite, hagamijwe ubufatanye mu buryo bw’imyigire ndetse no guhabwa amahirwe angana.

Bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo ndetse n’abanyeshuri bafite ubumuga bavuga ko aho gahunda yo kudaheza mu burezi yaziye hari impinduka babona.

Umunyeshuri umwe yagize ati "mbere ntaratangira kwiga abantu ntabwo banyishimiraga, imbogamizi zo ntabwo zabura, nko kubura nk'umwarimu uzi gukoresha izo nyandiko tuvuga".    

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo bagaragaza ko kuba aba bana bavanze bifatira runini abafite ubumuga kwisanga muri sosiyete bakumva badahejwe ninaho bahera basaba bimwe mu bigo by’amashuri bigifite imyumvire yuko batavanga abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite kuyigabanya.

Gakumba Gikwerere Hope Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Burema arakomeza abisobanura.

Yagize ati "ni ibintu byoroshye, ibigo byose bishobora kubikora kandi nta ngengo y'imari nini bitwaye, hagiye kubakwa ishuri ni ukumenya ngo ikibaho kiramanurwa hasi kugirango buri mwana wese ahashyikire, gukora inzira hakaringanizwa n'ufite akagare akinjira mu ishuri". 

Naho ku kijyanye no kuba hakiri imbogamizi ngo kubufatanye n’abafatanyabikorwa barimo nk’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) bafite icyizere cyuko bizakemuka nibyo umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge Kananga Richard asobanura.

Yagize ati "iyo tubonye abafatanyabikorwa bari mu bikorwa bitwunganira mu nshingano biratunezeza, abana abarezi babitaho nabo bakagenda bitinyuka".   

Muri iri shuri rigizwe n’abanyeshuri 3297 muri bo abafite ubumuga n’abanyeshuri basaga 96 bose hamwe bigishwa amasomo atandukanye harimo gucuranga Piano, gusoma no kwandika ndetse n’ururimi rw’amarenga, ibi bikaba bifasha abana bafite ubumuga kuva mu bwingunge no kumva ko badahezwa kandi bizabafungurira amarembo ku isoko ry’umurimo.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Jul 12, 2023 - 07:28