Abana bari mu mashuri bakwiye kwigishwa kwihangira imirimo

Abasesenguzi mu myigire n’imyigishirize mu Rwanda , baravuga ko uburezi bwo mu Rwanda bukwiye gushyira imbaraga mu gutoza abana kwihangira imirimo bakiri bato, no gutinyuka umurimo hakiri kare , kuko ibi aribyo byagabanya ubushomeri benshi mu rubyiruko bataka, nyuma yo kurangiza amashuri.

kwamamaza

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), rigaragaza ko ahazaza h'ikiremwa muntu ndetse n’ibinyabuzima bituye isi biri mu kaga.

UNESCO igaragaza ko ubu ikiremwa muntu kiri gusatira aho hazaba nta garuriro rigishoboka mu kwangiza isi n’abayituye.

Baratanga impuruza ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye ziganisha mu kuzana impinduka. Izi mpinduka bagaragaza ko ari uruhare rwa buri wese rwo gutegurira ahazaza heza h’igisekuru kizakurikira, haba kurushaho kwita ku bidukikije, gushaka amahoro arambye n’ibindi bitandukanye bikomeje kubangamira isi n’abayituye.

Uburezi UNESCO igaragaza ko ariryo zingiro ryo gukemura ibibazo biri imbere, iri shami rivuga ko uburyo bw’imyigishirize bugomba gushigira ku bumenyi buzana ibisubizo ku bibazo byugarije isi, ubukene , imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane n’ibindi bitandukanye.

Kuruhande rw’u Rwanda abasesenguzi mu myigire n’imyigishirize yo mu Rwanda bagaragaza ko integanya nyigisho uburezi bwo mu Rwanda bugenderaho itanga icyizere mu gutegura abana ubuzima buri imbere nkuko bigarukwaho na Karangwa Sewase umusesenguzi mu myigire n’imyigishirize.

Yagize ati "iyo twigisha abanyeshuri tubabwira ngo nyuma yo kwiga ibintu bitandukanye uzagende wibesheho ariko utunge n'igihugu kibeho ndetse n'umuryango nyarwanda wungukiremo, ubu dusigaye dukoresha integanyanyigisho ishingira ku bushobozi bw'umwana ubwo bushobozi bugasemburwamo no kumwongeramo ubundi bumenyi kugirango uwo mwana azirwaneho mu gihe kizaza".

Yakomeje agira ati "ibyo byose byo guteganyiriza aheza hazaza h'igihugu biraduha ejo hazaza heza aho tuzagira abanyarwanda bakungahaye ku butunzi ariko bakungahaye no ku buntu".            

Kurundi ruhande mu kiganiro cyihariye yageneye Isango Star umusesenguzi Sewase Karangwa agaragaza ko hari ahakiri icyuho mu burezi, nko gutegura abakiri bato gutinyuka umuriro no kuyihanga, aha ngo hakwiye gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati "ntabwo tureba gusa abana bazi kuvuga indimi n'andi masomo, ibyo ni byiza kubimenya ariko tuba dushaka umusaruro, iyo twigishije umunyarwanda abaho gute, haracyasabwa gukomeza gushyirwa imbaraga umwana urangije icyiciro, urangije amashuri abanza akwiriye kuba afite ubuhe bumenyi kugirango no mu gihe ategereje kujya kwiga mu mashuri yisumbuye habe hari akarimo ashobora gukorera ababyeyi gatanga umusaruro kandi kinjiza".     

Ntagaragaza ko hari ikitarakorwa ,ahubwo ko hari ibimaze gukorwa gusa bikeneye ko byongerwamo imbaraga cyane nk’amasomo atangirwa mu mashuri ajyanye no kwigisha kwihangira imirimo.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 25, 2023 - 06:42