MIFOTRA irasaba ibigo bishinzwe gucunga umutekano kubahiriza uburenganzira bw'abakozi

Bamwe mu bakora umwuga wo gucunga umutekano mu bigo by’abikorera bazwi nk’abasekirite baravuga ko hari uburenganzira badahabwa nk’abandi bakozi ibyo bo bavuga ko bibabera imbogamizi bagafatwa nkaho badafite amategeko abarengera .

kwamamaza

Abahagarariye abakozi n'ibigo bikora akazi ko gucunga umutekano bazwi nk’Abasekirite mu bigo bitandukanye hari zimwe mu mbogamizi bavuga ko zibabangamiye ku buryo bavuga ko bimwa bimwe mu burenganzira bukwiriye umukozi usanzwe maze bikaba byaba imbogamizi muri aka kazi.

Ikigarukwaho cyane ni aho usanga badahabwa umwanya wo konsa ku babyeyi babyaye ndetse no kudahembwa neza bijyanye n’aho ibiciro ku isoko bigeze ndetse n’ibindi.

Basaba ko uru rwego rwagendana n’izindi nzego z’umurimo mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’umurimo.

Nyamara ariko Nkotanyi Abdon Faustin umunyamabanga mukuru wa syndicats y’ibigo byigenga bicunga umutekano izwi nka SOUNJOSMEL aravuga ko hari gahunda y’imyaka itanu yateguwe kugirango ifashe abakora umurimo wo gucunga umutekano kubafasha kugendera ku mategeko agenga umurimo.

Yagize ati "muri iyi myaka 5 gahunda dufite ni ukwegera cyane abakozi n'abakoresha ndetse na Leta tukagira gahunda imwe n'umurongo umwe mu guteza imbere umurimo ndetse n'inyungu z'abakozi".  

Mu gikorwa cyahuje ibigo bicunga umutekano byo mu Rwanda n’inzego zifite aho zihurira nabyo aho bagaragaza ko imikoranire myiza yabyo yakuraho imbogamizi zibangamiye abakora umwuga wo gucunga umutekano nkuko ngo inzego zabyiyemeje

Mpumuro Frederic umukozi wa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ukorera mu karere ka Gasabo nk’umugenzuzi w’umurimo nibyo agarukaho.

Yagize ati "twe nka MIFOTRA ikitureba ni ukunoza amategeko abereye umukozi n'umukoresha, abakozi nabo iyo bageze mu kazi bakakanoza kandi bakamenya n'uburenzira bwabo, PSF nayo itegeko ry'umurimo hari icyo ribasaba kugirango ari uburenganzira n'inshingano bijyanye n'umurimo byubahirizwe, kuri MIFOTRA hari icyo tugomba gukora, muri PSF hari icyabo no muri syndicats hari icyabo ibyo byose byahurira hagati bikabyara umurimo unoze".

Kuri uyu wa 2 kandi nibwo hanabayeho imishyikirano rusange ihuza ibi bigo abafatanyabikorwa na Leta kugirango amasezerano yo kubahiriza amabwiriza agenga abakozi azashyirwe mu bikorwa akazatwara arenga miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 10, 2023 - 08:37