Rusizi: Barasaba gukorerwa ubushakashatsi ku bwoko bw’ibiti byagendana n’ubutaka bwabo

Mu gihe u Rwanda rushyize imbere kurengera ibidukikije hongerwa ubuso buteyeho amashyamba, abo mu Bugarama mu karere ka Rusizi barasaba gukorerwa ubushakashatsi ku bwoko bw’ibiti byagendana n’ubutaka bwabo bufite amabuye menshi n’imicanga.

kwamamaza

Mu rwego rwo kugera ku ntego yo kongera ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda, umuntu wese ufite ubutaka asabwa kwitabira gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri buri buso buhingwa, ndetse n’aho batuye kuburyo byibuze muri 2024 buri hegitari y'ubutaka buhingwa izaba iriho ibiti hagati yi 100 ni 150.

Gusa mu bice bitandukanye by'igihugu,hari abaturage bagaragaza impungenge zo kuba iyo bagerageje gutera ibiti, bacibwa intege no kubona bidakura cyangwa se bikuma, bakabisanisha n’ubwoko bw’ubutaka ,urugero ni abaturage bo mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi ahazwi nko mu Bugarama.

Umwe yagize ati"haraho ubitera ntibifate kubera umucanga".

Undi nawe ati"ikibazo dufite nuko usanga ahenshi har'amabuye ugasanga igiti ugiteye ku ibuye ntabwo cyazamuka ".

Ku mwihariko w’ubutaka bwo mu Bugarama, Dr.Kibiriga Anicet Meya w’akarere ka Rusizi, aravuga ko mu gutanga ibiti, hazifashishwa abahanga bahawe n’inzego zibishinzwe bakabanza kumenya neza ubwoko bw'ibiti bwaberana n’ubutaka bwaho.

Yagize ati"hari impuguke zabyigiye, ba goronome mu byukuri bakwiriye kuba bagenzura ubutaka n'ibihe biti biberanye nubu butaka ibyo rero turumva mu karere kacu nta kibazo dufite, dufite abantu benshi bize  iby'ubuhinzi ".

Mu rugendo rwo kongera ubuso buhinzeho amashyamba, ku mpamvu zo kurushaho kurengera ibidukikije, ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba RFA nicyo gifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa,.

Spridio Nshimiyimana,umuyobozi mukuru w’iki kigo, avuga ko ubumenyi ku kujyanisha ubutaka n’ubwoko bw’ibiti bubuhingwaho, bugomba guhera ku bahumbika ingemwe muma pepiniyeri bagamije kuzigeza ku bazikenera.

Yagize ati"buri karere kagira ubwoko bw'ibiti bigomba kuhaterwa bitewe n'ubutaka bwaho,ubundi mu ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba hari ikigo kitwa 'santana the green forstier 'aricyo gicuruza kikana kwirakwiza iyo mirama ubundi bakabona kuyitanga, kuyigurisha kugirango abantu bayitubure nibyiza rero yuko n'abantu wenda banatubura ingemwe bagakwiriye kujya nabo bigishwa uburyo nibura bazajya bagurisha abaturage ingemwe ariko bakanabasobanurira".

Mu gihe intego y’u Rwanda ari uko mu mwaka wa 2024 ubuso buteyeho amashyamba buzaba ari 80% y'ubutaka bwose,imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba RFA, igaragaza ko ubuso buteyeho amashyamba kugeza magingo aya bungana na 30.4%.

Iki kigo kandi kivuga ko mu Rwanda ibice bifite ubutaka usanga bugoranye ku bwoko bumwe na bumwe bw’ibiti, byiganje mu gice cy’amayaga nukuvuga mu Majyepfo y’u Rwanda mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Gisagara, cyo kimwe no mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba biturutse ku izuba ryinshi rikunze kuhaba.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango star

 Oct 11, 2022 - 09:37