Muri 2027 Impfu z'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka zizaba zaragabanutse

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruvuga ko mumyaka Itanu umushinga USAID Ingobyi Activity umaze mu Rwanda wafashije cyane kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, bigabanya cyane impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka , no kuvura indwara ya Maraliya, banafasha cyane urwego rw’abajyanama b’ubuzima babongerera ubushobozi.

kwamamaza

Mu myaka Itanu ishize, abaganga 11,575 n’abajyanama b’ubuzima 20,074 bahawe amahugurwa abafasha kubongerera ubushobozi bwo kurushaho kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse no guhangana n’indwara ya malariya.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko ubu bumenyi bahawe na Ingobyi Activity bwabafashije kumenya gukoresha ikoranabuhanga biyungura ubumenyi bitababujije gukora akandi kazi kabo kuko byose babikorera aho bari.

Yagize ati "guhera muri 2020 nibwo umushinga w'Ingobyi waduhaye telephone zigezweho, badushyiriramo igice cyo gukoresha ikoranabuhanga mu kwihugura k'umujyanama w'ubuzima, twakeneraga amahugurwa tukarinda kujya ku kigo nderabuzima ariko uyu munsi tujya kuri telephone yacu tukabona ya mahugurwa yose".

Yakomeje agira ati "ubuvuzi bw'ibanze, ubuzima bw'umubyeyi n'umwana ibyo byose biri muri telephone ujyamo udakeneye interinete ukavura umuntu nta hantu utezwe na hato kandi biba biri mu rurimi rw'ikinyarwanda, biradufasha".

Umuyobozi w’uyu mushinga ucyuye igihe mu Rwanda Dr. Samson Radeny avuga ko n'ubwo uyu mushinga uhagaze ariko kubera ubufatanye Leta y’u Rwanda yagaragarije mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda, bazakomeza imikoranire cyane mu kwita no gushyiraho ibikorwa bifasha kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi utwite.

Yagize ati "Umushinga w’Ingobyi urimo kurangira ariko hari ibikorwa twatangiye gukorana na Minisiteri y’ubuziama aho twashyizeho uburyo bwizewe bwo kubaga abagore batwite ndetse no kwita ku buryo buboneye bwo kuboneza urubyaro, nkuko twabikoze mu myaka ishize kuko byagiye bitanga umusaruro uhagije".

Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko bishimira ko uyu umushinga w’Ingobyi usize ugize uruhare mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati "Uyu munsi turi hano ngo dusubize amaso inyuma turebe uruhare uyu mushinga wagize mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, izina Ingobyi n'ubundi risobanuye byinshi ku muco wacu nk’abanyarwanda, aha rero umuntu wese yakumva uburyo uyu mushinga wagize uruhare rukomeye mu kurengera ubuzima bw’umwana n’umubeyi".

Mu mwaka wa 2003  mu Rwanda mu babyeyi 1000 babyaraga muribo 62 barapfaga ariko kuri ubu harifuzwa ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara zajya munsi y’ababyeyi 17 mu babyeyi 1000 babyaye.

Ibi bikaba bishyirwa mu bikorwa higishwa urubyiruko aho 215% by’urubyiruko rwitabira amasomo yo kwita k’ubuzima mumatsinda, ruva kuri 281.043 rugera kuri 885,087, mu gihe umubare w’urubyiruko rwitabira inama z’abantu ku giti cyabo wiyongereyeho 235%, uva kuri 47,666 ugera 159,821 hagati ya 2021 na 2022.

Ibi byose ni ibisubizo by'ubufatanye bwihariye Minisiteri y'ubuzima ku bufatanye n’umushinga Ingobyi Activity.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 Jul 14, 2023 - 09:57