
Rwanda na RDC: Uruhare rwa Amerika ku masezerano y'amahoro azatanga umuti waburiye ahandi?
May 6, 2025 - 10:24
Impuguke mu bya politiki ziragaragaza icyizere gikomeye ku ruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), no mu mubano wayo n’u Rwanda. Izi mpuguke zivuga ko Amerika ifite ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga kurusha ibindi bihugu byagiye bigerageza guhuza impande zombi ariko bikarangira ntacyo bitanze.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko Amerika isinyiye amasezerano n’u Rwanda na RDC, agena amahame y’ibanze agamije amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yasinyiwe i Washington DC ku wa 25 Mata (04) 2025.
Mu kiganiro yahaye RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, yavuze ko kugira ngo ubuhuza bugire icyo bugeraho, bizasaba ko ibihugu biri mu buhuza bikoresha imbaraga zabyo mu kumvisha RDC ko igomba gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, bitari ugusinya amasezerano gusa.
Yagize ati: “Ibyo twakora byose ntibigomba kurangirira ku masezerano. Twabonye ko hari ubushake buke ku ruhande rwa guverinoma ya Congo bwo gushyira mu bikorwa ibyashizweho umukono. Ubu tuvugana, turi mu biganiro, tuzi neza yuko guverinoma ya Congo igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara. Ibyo tugenda tubona hirya no hino bigaragaza ko bagifite ubwo bushake."
Yakomeje agira ati: "Rero ninabyo twabwiye n'abahuza batandukanye, ko ibyo twakora byose ntibizagarukire mu gusinya ahubwo nibyo bihugu bigomba gukoresha ijambo ryabyo kuri Congo kugira ngo biyumvishe yuko ibyo kumva ko bazarangiza ikibazo mu buryo bwa gisirikare bitigeze bitanga umusaruro kandi bitashoboka, aribyo bizasuhoza mu ntambara y'urudaca. Rero ni ngombwa ko guverinoma ya Congo n'inshuti zayo biyumvisha yuko niba turi mu nzira y'amahoro igomba kuyijyamo n'umutima wayo wose kugira ngo dushake amahoro arambye mu karere."
Nubwo ibihugu byinshi byagiye bigerageza guhagarika ubushyamirane hagati y’u Rwanda na RDC birimo Angola, Qatar, Ubufaransa, Togo n’ibindi, impuguke zivuga ko Amerika ifite amahirwe menshi yo gutanga umusaruro kuko inafite inyungu zihariye muri aka karere.
Me Jean Baptiste Gasominari, mu kiganiro yahaye Isango Star, yavuze ko ubushobozi bw’ibihugu bujyamo nk’abahuza butangana, kandi ko Amerika ifite ijambo ritagereranywa.
Yagize ati: “Ibihugu byose bigerageza guhuza biba bifite ijambo n" imbaraga zitandukanye. Ibyo Angola yasaba u Rwanda ntibirukore, na Congo ntibikore, Amerika nayo yabisaba kimwe muri ibyo bihugu ntikibikore? Icyo ni ikibazo. Ni ukuvuga ngo ntabwo wagereranya Amerika na Angola kubera ko ntizinganya imbaraga haba ku rwego rwa diplomasi, urwa Politike."
Yakomeje agira ati: "Nibazako impamvu bitanga icyizere ni uko Amerika yinjiye muri iki kibazo nk'umucuruzi ushaka amabuye. Ni ukuvuga ngo utazakurikiza ibyo bazaba bumvikanye azaba abangamiye inyungu za Amerika. Icyo gihe azaba ashaka guhangana na Amerika."
Amerika yinjiye mu buhuza bw’ibihugu byombi yiyongera ku yandi mahanga amaze igihe agerageza gutanga umusanzu wayo mu gushakira amahoro arambye aka karere karanzwe n’umutekano muke umaze imyaka myinshi.
@Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star – Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


