Kayonza: Abatuye ndetse n’abakoresha umuhanda Kabarondo - Kabura bahangayikishijwe n’iyangirika ryawo

Abatuye ndetse n’abakoresha umuhanda Kabarondo - Kabura bahangayikishijwe n’iyangirika ryawo, kuko iyo imvura yaguye ubangamira urujya n’uruza ku buryo ibinyabiziga bitabasha kuhanyura ndetse n’abambaye inkweto bazikuramo.

kwamamaza

Uyu muhanda uca mu kagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza,uturuka kuri Kaburimbo nini ukagera ku gishanga cy'umuceri, ukambuka ukagera mu mirenge ya Ruramira na Nyamirama,abaturage bavuga ko iyo imvura yaguyemo nta kinyabiziga na kimwe cyabasha kuhanyura ndetse n'abanyamaguru bibasaba gukuramo inkweto bakagenda bambaye ibirenge.

Inyuma ya mikoro, Abaturage bavuga ko iyo muri aka kagari hari bubere inama y'abayobozi bakuru maze imvura ikagwa, inama isiba cyangwa ikimurirwa ahandi kubera ko imodoka zabo ziramutse zihaje, zitabona uko zihava bitewe n’icyondo cyinshi.

Isango Star yahageze isanga imvura imaze umunsi umwe ihaguye, ariko ibyondo aho byikusanyiriza mu muhanda haba hameze nk'imigina.

Aba baturage bo mu kagari ka Kabura,bagasaba ko umuhanda wabo wakorwa kugira ngo icyondo kivemo kuko ubangamira byinshi birimo n'ubuhahirane.

Kuri iki kibazo cy'umuhanda wo mu kagari ka Kabura wangiritse bikomeye uhagarika urujya n'uruza iyo imvura yaguyemo,umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco mu magambo macye,avuga ko uyu muhanda kimwe n'iyindi hari gahunda y'uko uzakorwa.

Yagize ati "turabizi ko umuhanda wa hariya utameze neza ariko nawo twavuga ko uri muri gahunda uko ingengo y'imari igenda iboneka na hariya hantu hazabona umuhanda". 

Kuba uyu muhanda wa Kabura mu murenge wa Kabarondo umaze igihe warangiritse ariko ukaba udakorwa, iyo muganira bacishamo bagashyenga bakavuga ko impamvu ishobora kuba ituma udakorwa ari igihano bahawe cy'uko muri aka kagari havugwamo ibikorwa byo kwenga kanyanga nyinshi.

Aha bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha ugakorwa kuko batakomeza kuba ibitambo bya bagenzi babo benga kanyanga.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Apr 3, 2023 - 10:00