Ngororero: Icyari itsinda cyavuyemo koperative icuruza ibiryo by'amatungo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko kubwo kutabona aho bagurira ibyo kurya by’amatungo bahawe bishatsemo ibisubizo maze bahitamo gukora umushinga wo kuzajya bagurisha ibyo biryo .

kwamamaza

Bamwe mu batuye mu murenge wa Nyange mu kagari ka Gaseke mu karere ka Ngororero bavuga ko kubwo korozwa ingurube byatumye babona ifumbire ibafasha kweza bikabafasha kwikura mubukene kubwo kwibumbira mu matsinda bunguranye ubumenyi maze batekereza kwishingira iguriro ry’ibiryo by’amatungo kuko muri ako gace bitoroshye kubona aho bigurirwa kuko byabasabaga gukora uregendo rurerure.

Uwihoreye Patrick umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko aba baturage bibumbiye mu matsinda bagafashwa kworozwa bishatsemo ibisubizo bagashinga iri guriro akarere kakaba kagiye kubafasha kwagura igikorwa cyabo bakaba koperative bityo bagafasha aborozi bo muri icyo gice.

Yagize ati "iki gice turimo ibyinshi bituma na bamwe mu batangira imishinga y'ubworozi ikomwa mu nkokora ni ukubura ibyo kurya by'amatungo biba kure cyane, iyo utabikuye mu karere ka Huye biva mu karere ka Musanze ibindi ni i Kigali, ntabwo turabona abashoramari bafatika twajyanamo mu bintu no gukora ibyo kurya by'amatungo".

Yakomeje agira ati "iri tsinda ryamaze kwishyira hamwe tujya inama ko bacuruza ibyo kurya by'amatungo, biragenda neza ntabwo bagurisha abahawe amatungo n'uyu mushinga bonyine ahubwo ni aborozi muri rusange bo mu karere nabo duhana imbibi, bose baza guhahira ibyo kurya by'amatungo ahangaha".        

Iri guriro ry’ibiryo by’amatungo biteganyijwe ko nirikora neza rizafasha aborozi bo mukarere ka Ngororero ,Muhanga na Karongi bikaba bizafasha aborozi kwihaza ku musaruro wibikomoka ku matungo maze bikihutisha iterambere ry'akarere ka Ngororero kuko ubundi aborozi bakomwaga mu nkokora no kutabona aho bagurira ibiryo byamatungo hafi.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Ngororero

 Apr 20, 2023 - 09:13