Hasuzumwe umushinga w'itegeko rigena imikoreshereze y'ingingo z'umubiri w'umuntu

Kuri uyu wa gatatu inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite basesenguye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, n’uturemangingo.

kwamamaza

Mu kugaragaza ishingiro ry’uyu mushinga  w’iri tegeko uko uteye Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yabwiye abadepite ko ugamije guhindura ingingo zimwe na zimwe zari zisanzwe mu itegeko hagamije korohereza abantu guhana ingingo z’umubiri ndetse no kugabanya ikiguzi leta yajyaga itanga kubantu bajya kwivuza hanze y'u Rwanda .

Ni umushinga w’itegeko abadepite bagaragaje ko bashyigikiye ariko kandi banabajije Minisitiri w’ubuzima niba Minisiteri ayoboye yiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije yasubije abadepite atya "ibyangombwa byose birahari, dufite abaganga hari abari muri Amerika ubungubu, hari abandi bari mu buhinde bagiye mu gikorwa cyo gukorana n'ibitaro dufitanye amasezerano,ubushake burahari bwo kugirango abaganga bacu basanzwe ari abaganga bazi kubaga ntago bagiye gutangira kwiga kubaga uyumunsi". 

Abadepite kandi banabajije Minisitiri w’ubuzima niba hari gahunda y’ubukangurambaga kugirango abantu basobanukirwe ko gutanga ingingo z’umubiri w'umuntu ari ingenzi cyane ko abenshi batarabyumva neza.

Minisitiri w’ubuzima yabwiye abadepite ko hari gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage gutanga ingingo z’umubiri ku bushake.

Yagize ati "hagomba kuzigishwa, tuzigisha abanyarwanda kumenya akamaro ko gutanga ingingo, ni kunyungu za buri wese ndetse ahubwo abantu banafate uwo mwanzuro wo kuzitanga bataranapfa". 

Usibye ibi byo gutanga ingingo z’umubiri bizafasha abazikeneye mu gihe uyu mushinga w’itegeko watorwa ,Minisiteri y’ubuzima ivuga ko bizagabanya ikiguzi cy’akayabo k’amadorali agera kuri miliyari y’Amerika.

Minisiteri y'ubuzima inavuga ko ntagihindutse yiteguye gutangira gushyira mu bikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko bitarenze mu kwezi kwa 2 umwaka wa 2023.

Inkuru ya Theoneste zigama Isango Star Kigali

 Oct 20, 2022 - 07:38