Umuco wo guhana umwana utari uwawe wabaye umugani

Hari bamwe mu baturage bavuga ko mu bihe byahise bitarindiraga ko mu gihe umwana ari mu makosa atahanwaga gusa n’umubyeyi we ahubwo ko byakorwaga n’undi uwo ariwe wese umuruta, ibyo bikarushaho gutoza abana kubaha abantu bose no gukurana ingeso nziza.

kwamamaza

Kuva kera na kare byari bizwi ko mu muryango Nyarwanda umwana ari uw’igihugu bityo ko kumurera ari ukurerera igihugu muri rusange, mu bihe byahise byatumaga igihe umwana ari mu makosa cyangwa ari mu nzira zitari iza nyazo umuruta uwo ari we wese yabaga yamukebura akamucyaha niyo atabaga ari umubyeyi we nyamara kandi ibyo arimo akabireka.

Gusa ngo kuri uyu munsi hari abavuga ko ibyo bitakibaho kuko umuntu asigaye atinya gukora ku mwana wundi ngo aramuhana atinya ko byamukoraho ibisa nkaho ari uguterera agati mu ryinyo no korora ubwigomeke bw’abana ibyeze muri iyi minsi.

Umuturage umwe yagize ati "uko kera byari biriho siko iki gihe bimeze, umwana ubundi ni uw'igihugu, hari nk'igihe abana barwana nk'umuntu agahita ati singiye kwiteranya, kera bararwanaga umubyeyi akagukubita ukarira nkuko waririra Mama wawe".    

Undi yagize ati "hari umubyeyi wasanze umwana w'umuturage yaje akingura inzu ye akora munkono ye arabirega ariko bamuciye amafaranga ngo yakubise uwo mwana kuva ubwo abantu bose batinyira aho".  

Nubwo bimeze bityo ariko ngo kuba wafata umwana niyo yaba atari uwawe ukamuhana ariko wirinda kurengera ngo ntacyo bitwaye.

Umulisa Kabagema Viviane umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, akora muri serivise zo kurwanya no gukumira ibyaha bikorerwa mu muryango ndetse n’ibyaha bikorerwa abana, nibyo agarukaho.

Ati "umwana wese wakosheje cyangwa wataye umurongo arahanwa kandi umuntu wese amufite mu nshingano, ibijyanye no guhana abana, ibyo abantu bafiteho imyumvire yo kumva ko umwana w'umunyarwanda aka kanya adahanwa, umwana wakosheje arahanwa agahanwa mu buryo bugereranyije".

Yakomeje agira ati "Bishobora kubyarira icyaha umuntu wamuhannye ariko akarengera, umuntu wamukubise ku buryo bubabaza umubiri we, hahandi umwana akubitwa ugasanga umubiri we wajeho imibyimbe, yakubiswe byamuhungabanyije, umwana arahanwa niyo yakubitwa ariko bikabaho gatoya nko kumukebura".         

Nubwo hari abantu batinya gukebura umwana wundi uri mu makosa no kumuhana bakumva ko kumuhana aribyo bibabaza gusa, ariko hari bamwe bahita bakoresha amagambo mabi babasesereza, ibifatwa nk’ihohoterwa rikomeye ngo byarutwa ukamunyuzaho ikinyafu kuko ariwo muco wahozeho kuva na kera maze abana b'u Rwanda bagakomeza kurushaho kurangwa n’umuco mbonera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 27, 2023 - 08:47