Musanze: Abatishoboye bagabiwe intama yiswe iya Mituweli

Musanze mu majyaruguru abagera kuri 200 batishoboye bagabiwe amatungo magufi yiswe intama ya Mituweli yitezweho kubacutsa mu kuyishyurirwa nabo bakigira, bakavuga ko bagiye kuzorora neza kugira ngo nabo bave mu cyiciro cyabafashwa bazafashe abandi.

kwamamaza

Abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange biganjemo abaturanye na Parike y'igihugu y’ibirunga batishoboye, bagabiwe intama zo kubafasha kwikura mu bukene binyuze muri gahunda bise "Intama ya Mituweli", nibyo abazihawe bavuga ko bishimiye kandi ko bagiye kuzorora neza bakava mu cyiciro cyo gufashwa nabo bagafasha abandi.

Umwe yagize ati "natwe tugiye kureba uburyo tuzajya turagira kano gatama tubone ifumbire tubone uko natwe twakiteza imbere, natwe tuzava mu bukene turebe ko twafasha n'abandi". 

Undi yagize ati "iyi ntama bayimpaye kugirango ize inkure mu bibazo bya mituweli, nzayiragira nyifate neza, nyiteho kuko nibyara nzagurisha ngure mituweli ndetse noroze n'undi".

Izi ntama aba baturage bagabiwe ni umwe mu misaruro ituruka muri parike y’igihugu y’ibirunga ukagarukira abaturanye nayo, binyuze muri Sacola umuryango ushinzwe kubungabunga parike y’ibirunga no kuzamura imibereho y’abayituriye.

Nsengiyumva Pierre Celestin, umuyobozi wa Sacola avuga ko impamvu bahisemo gutanga amatungo y’intama aruko zishoboye muri ibi bice kandi akaba ari ibikorwa bishimangira akamaro ka parike ifitiye abaturage baturanye nayo.

Yagize ati "akamaro ka parike y'ibirunga ko ni akamaro kanini cyane cyane ku baturage baturiye parike y'ibirunga, iyo parike y'ibirunga ifite umutekano abakerarugendo bakaza gusura ibinyabuzima birimo, tubona amafaranga ava mu buryo butandukanye tukabona ubushobozi bwo kugirango tubone amafaranga yo gukora bya bikorwa birimo n'ibi twakoze".  

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, arasaba aba baturage korora neza izi ntama bahawe zikazabafasha kwikura mu cyiciro cy’abasindagizwa kuko aribwo butwari.

Yagize ati "nta butwari buri mu guhora usindagizwa, gukena si ingeso ariko uramutse ukennye ukabona ubufasha ubutwari nuko uvuga uti ubufasha nahawe nanjye buranzamuye bungejeje ku kigero cyo kudakomeza gusabiriza ahubwo nanjye nkagera ku rwego rwo kuba nafasha abandi, turabasaba kuzifata neza".  

Aya matungo yahawe abo mu cyiciro cya mbere n’icyakabari bigaragara ko batishoboye, mu karere ka Musanze mu bihumbi 15 byishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza, hasigayemo ibihumbi 2800, intego akaba aruko bakomeza kugenda bagira ubushobozi bwo kwiyishyurira ibyo bita gucutswa.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star  Musnze

 Jul 17, 2023 - 07:56