Hari abemeza ko ururimi rw'Ikinyarwanda rushobora kuzimira

Bamwe mu baturage bavuga ko hatagize igikorwa ngo hongerwe imbaraga mu kwigisha Ikinyarwanda ndetse no gusigasira Umuco Nyarwanda bishobora gucyendera kuko ngo iki gihe hasigaye hari indimi zidasobanutse zikomeje kuganza Ikinyarwanda cy’umwimerere cyo hambere.

kwamamaza

Ubusanzwe, Umuco Nyarwanda ni ishingiro ry’ituze mu muryango w’Abanyarwanda, kuko uhuza Abanyarwanda mu mikorere, mu mihango, mu migenzo, mu mitekerereze, mu bihangano byabo kuko bawusangiye kandi ukabaranga ndetse Ikinyarwanda kikaba kiri mu biranga umuco nyarwanda nk’ururimi gakondo.

Nubwo bimeze bityo ariko bamwe mu baturage baravuga ko bakurikije imvugo zisigaye ziriho kuri ubu, babona umwimerere w’Ikinyarwanda urushaho kuzimira ndetse bagasaba ko kugirango umwimerere ugumeho ari uko hakongerwa imbaraga mu mashuri hakigishwa Ikinyarwanda kitavangiye.

Umwe yagize ati "Urubyiruko rurimo ruritwaza viziyo, urebye amagambo abana bakubwira uribaza uti se aya magambo abana baba bayakuye he". 

Intebe y’Inteko yungirije mu nteko y’Umuco Uwiringiyimana Jean Claude arasobanura umuco ukwiye gusigasirwa uwo ariwo ndetse agasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire ku bavuga ko Ikinyarwanda gikennye.

Yagize ati "Umuco ni ibyo dukomora ku bakurambere bacu, kuko u Rwanda ni igihugu gifite amateka kiri uko kimeze ubu kubera umurimo wakozwe n'abakurambere bacu, uwo murage tubakomoraho niwo tugomba gusigasira kuko tutawusigasiye u Rwanda rwaba ikindi, Ikinyarwanda ni ururimi rudakennye rukize rukungahaye ku buryo umuntu wateguye ibyo ashaka kuvuga bitari bikwiye ko akivangira, ni uguhindura imyumvire abantu bagifiteho".      

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze REB, kivuga ko hari intambwe yatewe mu kongera uburemere n’umwimerere w’Ikinyarwanda nibyo Mukantahondi Venantia ushinzwe inyigisho z’Ikinyarwanda akomeza asobanura.

Yagize ati "ingamba nuko hongerewe igihe cyo kwiga Ikinyarwanda mu mashuri, ubundi Ikinyarwanda kigishwaga amasaha 4 ariko ubu amasaha yakubwe 2 cyigishwa amasaha 8 hiyongereyeho n'isaha igenewe gusoma gusa kuko ubundi uwo mwanya ntabwo wabonekaga wo gusoma". 

Kongera imbaraga mu kwigisha Ikinyarwanda no gusigasira umuco Nyarwanda biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi aho ivuga ko umwaka wa 2024 uzasiga iki kibazo gikemutse naho raporo iherutse gutangwa n’Inteko y’Umuco ivuga ko Ikinyarwanda kivugwa n’umubare munini w’abatuye Isi, kugera kuri miliyoni 36 z’abatuye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Mu Rwanda, 93% by’abaturage bavuga Ikinyarwanda.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star Kigali

 Jul 25, 2023 - 08:29