Nyanza: Abarokotse Jenoside n'abayigizemo uruhare barishimira umubano wabo

Mu Karere ka Nyanza ubuyobozi bw’akarere buravuga ko hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abayigizemo uruhare, hari impinduka nziza ku gipimo kiri hejuru ya 96%.

kwamamaza

Mukambaraga Jeanne yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Isango Star yamusanze iwe mu rugo mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira. Avuga ko yari afite ibikomere, byamuteraga n’uburwayi abyomorwa n’inyigisho z’isanamitima.

Yagize ati "mu mibanire yacu n'abatwiciye, imiryango, abagabo, abana ntabwo byari byoroshye ndetse no kumubona mu maso byaguteraga izindi ndwara nyuma haje kuza abayobozi bakajya batwigisha ubumwe n'ubwiyunge". 

Ntawiheba Ernest we avuga ko muri Jenoside yishe Abatutsi batatu, abo mu muryango wa Mukanyonga Perajiya wanamuhaye imbababazi umubano wabo ngo ni ntamakemwa.

Yagize ati "igikorwa nagiyemo cya Jenoside cyo kwica abantu ni abantu 3, tubanye neza cyane turasurana, turabanye ku buryo burambuye n'imitima yacu irasabanye". 

Abarokotse Jenoside baha i Muyira, nyuma yo gusabwa imbazi n’ababiciye ababo bakazibaha, iyo ubasuye mu rugo ubona ko bafite iterambere mu mibereho rijyana no gukira ibikomere.

Umukozi muri AMI yagize uruhare mu kuyobora ibiganiro by’ubuhuza n’isanamitima hagati y’impande zombi, ushinzwe imishinga iteza imbere abaturage, Nyirabizimana Emeritha avuga ko kugira ikibi mu mutima ari inzitizi y’iterambere.

Yagize ati "ntabwo twatera imbere tukinamanama ikibi mu mutima wacu, mujye mubaho munamanama icyiza mu mitima yanyu".  

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyanza Kayigambire Théophile asanga kuba mu 2019 abangana na 90% baragaragajwe nk’abizerana hagati yabo nyamara bavuye kuri 88% mu 2015, ndetse abanganaga na 67.1% bibonaga mu ndorerwamo y’amoko muri uwo mwaka, bakaza kugaragazwa nk’abari mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu 2019 ku gipimo cya 96%, asanga byaragizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite, n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati "twagize abafatanyabikorwa tugikorana bagiye badufasha guhuza abarokotse Jenoside n'abayikoze n'ubuyobozi bwiza ibyo byose byatanze umusaruro kandi turanabibona, imibanire rwose bimeze neza za mbaraga zagiye zishyirwamo bituma ubumwe n'ubwiyunge bugenda bugaruka, abaturage turababwira ngo nibakomereze aho". 

Mu Karere ka Nyanza Jenoside yarangiye hari abari bakurikiranyweho kugira uruhare mu byaha byayikozwemo basaga 72,000 barimo 12,000 bari baragize uruhare mu kwica Abatutsi. 

Abandi ibihumbi 60, bakaba bari bakurikiranywe mu manza z’imitungo za Gacaca, ubu zisigayemo izigera mu 2000 zifite imbogamizi y’uko abaziregwamo ari abo mu bihugu by’abaturanyi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza

 Feb 23, 2023 - 07:56