Rwamanaga: Ijisho ry’urungano; Gahunda yitezweho gukemura ibibazo bibangamiye urubyiruko.

Mu rwego rwo guhanga n’ibibazo bibangamiye urubyiruko by’umwihariko abangavu basambanywa bagaterwa inda mu r’aka karere,hashyizweho gahunda yiswe ‘Ijisho ry’urungano’ igamije guhangana nabyo. Abayobozi b’urubyiruko bo mu mirenge igize aka karere bahawe amagare azabafasha kwegera urubyiruko rwo mu midugudu.

kwamamaza

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda zidateganyijwe gikomeje kugarukwaho kenshi mu ntara y’Iburasirazuba, hashakishwa uko cyatangatangwa kugira ngo gihindurwe amateka.

Imibare igaragaza ko akarere ka Rwamagana ariko kaza ku mwanya wa mbere ari nacyo cyatumye urubyiruko rwako rugihagurukira kugira ngo rurengere bagenzi barwo, mae hashyirwaho gahunda yiswe “ ijisho ry’urungano”.

Munyaneza Isaac; umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana, yagize ati: “ iyi gahunda y’isjisho ry’urungano tuyitezeho igabanuka ry’umubare w’abangavu bandura Sida, abatwara inda, ihohotera…. Ikindi tuyitezeho ni umuryango itekanye kandi ushoboye.”

“Ibyo byose tubyitezweho muri gahunda y’ijisho ry’urungano kuko irimo ibikorwa byinshi bigize akarere ka Rwamagana kandi tuzakomeza kuyishakira n’abafatanyabikorwa kuburyo izagira imbaraga.”

Mu guha imbaraga gahunda y’ijisho ry’urungano,abahagarariye urubyiruko mu mirenge igize akarere ka Rwamagana bahawe amagare,aho bashimangira ko azabafasha kugera kuri bagenzi babo aho bari mu midugudu kugira ngo babibutse ibibazo bibugarije babashe kwirinda.

Umwe yagize ati: “ Mu murenge cyangwa mu tugali tugera muri turindwi, byagoranaga cyane kugira ngo uzahagere n’amaguru. Ariko ubwo tubonye inyoroshyarugendo, twizeye ko imirimo yacu y’ubukangurambaga igiye kugenda neza.”

Undi ati: “ kuba tubonye igare ni inyoroshyarugendo kuri twe kuko byasabaga kwikora ku mufuka, rimwe na rimwe bamwe muri twe batanafite ubwo bushobozi.”

“ nk’Akagali kandi kuri nategeshaga 1500F kugira ngo ngereyo. Nibura niba mu kwezi nsuye utugali 5, urumva sinajyaga munsi y’ibihumbi 10 byo kugenda no kugaruka!”

Mwiseneza Jean Claude; umuyobozi w’umuryango LWD wateye inkunga akarere ka Rwamagana yo kubona aya magare yahawe abahuza bikorwa b’urubyiruko mu mirenge, avuga ko babikoze mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu beterwa inda z’imburagihe.

Ati: “ ku busabe bw’Akarere, harebwe ni iki cyakorwa kugira ngo iki kibazo kibashe kubonerwa umuti. Ikibazo kijyanye n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu gihagarare rwose. Noneho twatangije gahunda y’ijisho ry’urungano ireba urubyiruko. Ni ukuvuga ngo urwo rubyiruko mu nzego zitandukanye, turifuza ko batarebera ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana,agaragaza ko ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu ngeso mbi kizacyemurwa biciye mu nyoroshyangendo z’amagare abayobozi b’urubyiruko bahawe.

Avuga ko nubwo nabyo biba mu mihigo yabo ariko batabashaga kuyesa uko bikwiye bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Yagize ati: “igare rya siporo bahawe rifite na za vitesse rizafasha gutuma biborohera kubageraho. Nibabageraho rero, bwa bukangurambaga dukeneye bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zitateguwe, kurwanya indi mico iyo ariyo yose, bizorohera bariya bayobozi babo kujya babageraho. Noneho na cya cyerekezo cyaba imihigo, cyaba ubukangurambaga bunyuranye kizabasha kugerwaho nk’uko baba barabiteguye.”

Amagare 14 niyo yahawe abayobozi b’urubyiruko bo mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana. Igare rimwe rifite agaciro kangana n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda,akaba yaratanzwe n’akarere ka Rwamagana ku nkunga y’umuryango LWD.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 May 31, 2023 - 13:40