RBC: Abaturage bakwiye kwipimisha indwara zitandura bakamenya uko bahagaze

Mu gihe indwara zitandura zikomeje kwiyongera kandi ari nako zihitana benshi ku Isi, biterwa n’imibereho igezweho, ituma abantu bakora siporo gacye kandi bamara umwanya munini bicaye, indwara zitandura nka kanseri, iz’umutima, Diyabete, iz’ubuhumekero n’izindi nyinshi, zikomeje kwiyongera, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC kivuga ko izi ndwara zishobora kwirindwa ndetse ko iyo wipimishije hakiri kare ukazisanganwa ubasha kwitabwaho n’abaganga bikazamura icyizere cy’ubuzima.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko abantu barenga miliyoni 41 ku Isi bicwa n’indwara zitandura, aho bagize 71% by’abantu bose bapfa ku mwaka, icyakora uwamenye ko arwaye izi ndwara hakiri kare abasha kwitabwaho ndetse iyo akurikije inama z’abaganga abaho mu buzima busanzwe nkabandi.

Isango Star twaganirije umwe mu basanganywe indwara itandura ya Diyabete, Biramahire Hubert, atanga ubuhamya bwuko yafashe iyambere akajya kwipimisha indwara ya Diyabete.

Yagize ati "hari ugukenera kwihagarika cyane birenze ibisanzwe, kumva ufite umunaniro igihe cyose, gutakaza ibiro mu gihe gito cyane, kumva utabashije kuba washyira umutima hamwe mu bintu urimo urakora, iyo ntinda gatoya byashobokaga ko haza kuzamo izindi ndwara, kubera ko nagiyeyo hakiri kare nabashije kubona ubufasha bw'abaganga mu gihe cyihuse kuburyo kunyitaho byabaye vuba vuba".    

Simon Pierre Niyonsenga, Umukozi mu ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC agaruka ku buryo abantu bagabanya ibyago byo kurwara izi ndwara zitandura.

Yagize ati "indwara zitandura ni indwara zishobora kwirindwa ku kigero kirenze 85%, dukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo iboneye itiganjemo isukari nyinshi n'amavuta, kureka kunywa itabi n'inzoga, ibyo bintu iyo umuntu abiretse birinda umubyibuho ukabije ndetse n'ibindi byago bishobora gutuma umuntu yarwara izo ndwara zitandura, birashoboka ko umuntu ashobora gusanga yaragize ibyago byo kurwara izo ndwara ninayo mpamvu serivise z'ubuvuzi ziri ku bigo nderabuzima aho ushobora kwisuzumisha ndetse ugahita utangira kuvurwa ku rwego rw'ikigo nderabuzima hegereye abaturage". 

Alphonse Mbarushimana, ni umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro ry'imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda, Rwanda NCD Alliance, avuga ku byiza byo kwipimisha izi ndwara zitandura hakiri kare.

Yagize ati "ni indwara zica buhoro zidateguje ariko iyo ubimenye hakiri kare urakurikiranwa kwa muganga bagufasha kwishyira ku bipimo byiza ku buryo itaguhitana, ikindi uhabwa inyigisho zigahije".    

Bijyanye no kurwanya indwara zitandura, ukwezi k’Ugushyingo ni ukwezi kwahariwe kurwanya indwara ya Diyabete mu gihugu, uku kwezi gukubiyemo ibikorwa byinshi birimo ubukangurambaga kuri iyi ndwara n'izindi zitandura, aho kandi abaturage bashishikarizwa kwisuzumisha indwara zitandura bakamenya uko bahagaze dore ko iyi ari serivisi itangirwa ubuntu mu Rwanda.

Inzobere mu buvuzi mu bigo bya leta n’imiryango itari iya Leta kandi bagiranye ibiganiro bigamije kureba uko abagirwaho ingaruka n’indwara zitandura bajya bafashishwa amafaranga ava mu misoro y’ibicuruzwa nk’inzoga n’itabi.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 18, 2022 - 06:46