Hari Abaturage bagaragaza ko bakeneye gusobanurirwa byimbitse "amanegeka"

Mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ku ngingo zirebana n’imikoreshereze n’imitunganyirize yabwo mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwasobanuye amanegeka. Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko bakeneye gusobanurirwa byimbitse amanegeka kugira ngo n’usabwe kuyimukamo ajye agenda azi neza impamvu yabyo.

kwamamaza

Kuwa gatanu umujyi wa Kigali ufatanyije n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) bahaye abanyamakuru basaga 60 amahugurwa kuri serivise z’imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka n’impushya zo kubaka.

Muri aya mahugurwa umunyamakuru wa Isango Star yabajije ikigenderwaho ahantu hitwa amanegeka cyane ko hari ahimurwa abaturage babwirwa ko ari mu manegeka nyamara nyuma y’igihe hakubakwa izindi nyubako, maze Solange Muhirwa, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe igenamigambi ry’imiturire mu mujyi wa Kigali amusubiza muri ubu buryo.

Yagize ati "hari igihe haba hari ubutaka butajyanye n'inyubako washyize ahongaho cyangwa ugasanga ubutaka ni bwiza ariko inyubako ziri ahongaho ntabwo ari inyubako ikomeye, igisenge umuyaga ushobora kuba wahuha igihe icyo aricyo cyose icyo gisenge kikagenda, iyo nzu iba ari amanegeka".   

Nyamara ku rundi ruhande hari abaturage babwiye Isango Star ko hari abo usanga badasobanukiwe amanegeka icyo aricyo, bityo ngo mbere yo gusabwa kwimuka bakeneye kujya bigishwa icyo amanegeka aricyo.

Umwe yagize ati "dukwiye gusobanurirwa, bakatubwira ayo manegeka, abantu batazi iby'amanegeka bakamenya uko ibintu bihagaze". 

Nubwo mu mujyi wa Kigali ari benshi bimuwe bavanwa aho bari batuye babwirwa ko ari mu manegeka ndetse hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kugeza ubu umujyi wa Kigali ugaragaza ko nibura imiryango ibihumbi 27 mu mirenge 35 yose igize uyu mujyi igituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga, ibi bizwi nk’amanegeka.

Ubusanzwe amanegeka asobanurwa nk’ahantu hose hashobora gushyira ubuzima bw’uhatura mu kaga harimo mu bishanga, ahantu hahanamye nko ku misozi, muri metero nibura 10 uvuye kuri ruhurura ndetse no kuba ahantu bigoranye kuba hagerwa mu gihe cy’ubutabazi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali 

 May 8, 2023 - 08:08