Nyagatare: Abarangije muri Kaminuza ya EAUR barasabwa kuba imbarutso y’iterambere ry’igihugu

Abarangije muri kaminuza ya East African University Rwanda ku nshuro ya Kane kuva itangiye gukorera mu Rwanda, basabwe kuba imbarutso y’iterambere ry’igihugu ndetse n’aho batuye, dore ko ubumenyi bahakuye bwujuje ibisabwa byose byo guhangana ku isoko ry’umurimo.

kwamamaza

Kuri iyi nshuro Kaminuza ya East African University Rwanda, yibarutse intiti, abayirangijemo bavuga ko nubwo bitari byoroshye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ngo ntibacitse intege barahatanye none barasoje, bityo ngo ibyo bahakuye bagiye kubyifashisha biteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Ni mu gihe ababyeyi bari baherekeje abana babo kwihera ijisho uko batera intambwe ikomeye igana mu iterambere, bavuga ko kuba basoje ari ikintu gikomeye, bityo biyemeza kuzakomeza kubaba hafi mu bundi bufasha bazacyenera.

Prof. Callixite Kabera ,Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya East African University Rwanda, avuga ko amasomo abiga muri iyi Kaminuza bahakura, ari umwihariko w’uko abafasha kubasha guhangana ku isoko ry’umurimo ntibagire aho bahurira n’ubushomeri.

Yagize ati "dufite umwihariko w'amasomo meza agezweho mu bijyanye n'isoko ry'umurimo ku buryo umuntu uyarangije aba azi icyo gukora, niyompamvu dufite abanyeshuri benshi barangije, bahawe ibihembo bishimishije n'abakoresha kuko bishimira umusaruro batanga ku murimo". 

Hon. Prof. Euphrem Kanyarukiga , uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena y'u Rwanda, avuga ko iyo igihugu cyungutse abamenyi nk’aba ari ubukungu, bityo asaba abarangije muri Kaminuza ya East African University Rwanda, gukoresha ubumenyi bahakuye bihangira umurimo ndetse banazamura aho bakomoka.

Yagize ati "kubera inyigisho zitandukanye kandi n'abanyeshuri bakagenda biyongera umubare tubitezeho ko bazagira uruhare mu guteza imbere ibyiciro bitandukanye by'ubukungu mu guhanga umurimo".

Abarangije muri Kaminuza ya East African University Rwanda, bagiye ku isoko ry’umurimo bagera kuri 390 harimo ab'abigitsinagore 210 ndetse n’ab'igitsinagabo bagera ku 180 mu mashami atandukanye abarizwa muri iyi Kaminuza.

Aba kandi bakaba baraturutse mu bihugu 4 birimo u Rwanda, Uganda, Ghana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye gutanga ubumenyi, iyi Kaminuza kandi igira uruhare rukomeye mu iterambere ry'imijyi ikoreramo, harimo uwa Nyagatare ku kicaro gikuru ndetse na Kigali aho ifite ishami.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 May 26, 2023 - 09:59