Imihango ya bamwe mu bagore n'abakobwa irahinduka kubera ibibazo

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bajya bahura n’ikibazo cy’ukwezi kwabo guhindagurika bigatuma bashobora kujya mu mihango kare cyangwa bakayibura bitewe n’ubuzima bukomereye abantu muri ibi bihe.

kwamamaza

Mu buzima busanzwe abagore cyangwa abakobwa usanga bajya mu mihango rimwe mu kwezi kuko ari umubiri wabo uteye, gusa kubera impamvu zitandukanye muri iki gihe usanga benshi bahura n’ibibazo byo kubura imihango cyangwa igihe imihango izira kigahinduka.

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko bahura n’ibi bibazo bakibaza impumva zabyo ariko bahuriza ku mihangayiko, ubukene n’ibindi bitandukanye byugarije isi muri rusange nk’imwe mu ntandaro zabyo.

Kubura imihango cyangwa igihe izira kigahinduka bishobora gutera bimwe mu bibazo birimo gutwita inda zitateguwe n’ibindi.

Dr. Leo Mutabazi umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore avuga ko koko igihe umuntu adatekanye bishobora gutera ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’abagore n’abakobwa, kandi avuga ko n’ibibazo bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa atwita uko bidateganyijwe. 

Ati "ukwezi k'umugore gushobora guhinduka bitewe no guhangayika bishobora gutwara imisemburo iyobora imihango neza, hakazamo akajagari, muri rusange ibintu byo kubura imihango bigengwa n'imisemburo, kugirango ijye mu maraso ni ubwonko buyiyobora, mu mutwe udatekanye ubwonko bushobora gutanga  amategeko atariyo bikagira ingaruka mu kuba imihango yaza uko bidakwiye, ibyo bikaba byateza ibibazo birimo gusama mu gihe kitateganyijwe".   

Ubundi bivugwa ko bitewe n’intambara, ubukene, guhangayika imihango ishobora guhindagurika, mu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu gihe cy’intambara abagore bagira ibi bibazo ku kigero cyo hejuru bangana na 30%, mu gihe abari mu mahoro bagira ibi bibazo bangana na 2.6%, mu gihugu cya Israel n'Uburusiya byagaragajwe ko abagore bo muri ibi bihugu kubera intambara barimo abagore bagize ibi bibazo bangana na 68%.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Nov 24, 2023 - 15:49