Abagore bakora mu nzego z’ubuhinzi ntibasobanukiwe umumaro wo kwandikisha ibihangano byabo

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hakiri imbogamizi mu kwandikisha ibihangano mu nzego z’ubuhinzi kugirango bigire ubwirinzi aho ngo usanga ababyandikisha ari abohereza mu mahanga, ni mugihe ku ruhande rw’akarere abagore bakora muri izi nzego nabo bavuga ko baba benshi batabisobanukiwe bagasaba za Guverenoma z’ibihugu gutegura amahugurwa menshi kuri byo.

kwamamaza

Mu nama yari imaze iminsi itatu yitabiriwe n’abagore baturutse mu bihugu bigera kuri 45 harimo iby'Afurika no hanze yayo abayihuriyemo bakora ubuhinzi burimo n'ubwohereza mu mahanga ibikomoka kubuhinzi bakora.

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo benshi mubakora muri iki cyiciro ntibazi umumaro wo kwandikisha ibihangano byabo nkuko bivugwa na Dr. Kamana Olivier Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati "haracyariho imbogamizi z'uko abenshi batazi ko bibaho kwandikisha ibihangano, usanga kenshi abohereza ibihangano byabo ari abohereza mu mahanga, dushaka kugirango n'abakorera ku isoko rya hano mu Rwanda nabo ubwabo babashe kwandikisha ibihangano byabo, bizadufasha rero ko abagore barushaho gutera imbere ndetse no kugirango ibihangano byabo birindwe kandi byamamare ku isi".   

Si mu Rwanda gusa hari izi mbogamizi nkizi abitabiriye iyi nama baturutse mu bindi bihugu bavuga ko nabo hari abenshi batarabisobanukirwa bityo bagasaba za Guverenoma gukurikirana no gukomeza gutanga ubumenyi ku bagore bari muri iki cyiciro kugirango bagire iterambere, ibi bivugwa na Muhorakeye Gloriose ndetse na Natukunda Annety.

Muhorakeye Gloriose ukomoka mu gihugu cy'Uburundi yagize ati" ingorane twabonye nuko turi abagore benshi bavuye mu bihugu bya Afurika ari benshi cyane ariko abamaze kwandikisha ibikorwa byabo ni 14% gusa".

Natukunda Annety nawe yagize ati "ndatekereza ko natwe dukeneye guhuriza ibintu hamwe no kwegeranya umutungo kugirango dukorere ibintu hamwe n'abagore tubashe kumenya igishoro gihagije cyo gutangira, ariko turasaba na za Guverinoma gushyigikira abagore binyuze mu mahugurwa nkaya kugirango bamenye uburenganzira bafite mu kwandikisha umutungo bwite".   

Iyi nama yateguwe hagamijwe gushishikariza abahinzi kwandikisha umusaruro bakomora kubuhinzi murwego rwo kuzamura urwego rw’ubuhinzi muri Afurika n’abahinzi muri rusange.

Inkuru ya Assiati Mukobwajana Isango Star Kigali

 May 18, 2023 - 08:36