Rwamagana:Umuhanda Rugende-Muyumbu ubangamiye urujya n’uruza urabasirwa gushyirwamo kaburimbo.

Abatuye mu murenge wa Muyumbu mur’aka karere bavuga ko umuhanda Rugende-Muyumbu ubangamira urujya n'uruza rwaho, ku buryo hari n'abifuza kuhajya bakazitirwa n'ububi bwawo. Basaba ko uwo muhanda washyirwamo kaburimbo. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko inyigo y’ikorwa ry’uyu muhanda yarangiye, hasigaye gutangira imirimo yo kuwubaka.

kwamamaza

Umurenge wa Muyumbu ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Rwamagana ituwe cyane ku buryo ari umujyi wa kabiri kuwa Rwamagana. Guturwa cyane kwawo bijyana n’ ibikorwa remezo nk'amavuriro n'ibindi biri kuhagera.

Ariko abahatuye bavuga ko nubwo ibyo bihari batabasha kubigeraho bitewe n'umuhanda mubi ubangamira urujya n'uruza rwaho. Basaba ko nk'ahantu hari gutera imbere,umuhanda wabo washyirwamo kaburimbo kugira ngo bajye boroherwa n'ingendo zaho.

Umwe mu bahatuye ndetse unahakorera waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “imbogamizi tugura muri uyu muhanda, akenshi na kenshi nk’igihe cy’izuba usanga tubura abagenzi dutwara kubera ivumbi, natwe tukinubira kujyayo. Iyo ari igihe cy’imvura, nabwo usanga uyu muhanda ari ibyondo n’imikuku, morutiseri zacu zirangirika. Dukeneye kaburimbo kuko Muyumbu irimo iratera imbere iba umujyi.”

Undi ati: “uyu muhanda nkoresha, mu mvura uba ubangamye no mu zuba uba ubangamye. Dufitemo amavuriro ndetse hari n’igikorwa cyiza cy’ivuriro, urumva ko hajemo kaburimbo umuntu yabigana mu buryo …kuko hari n’ubwo udashobora kubigeraho kandi ukeneye izo serivise. Igihe kibi ushobora kutahagera.”

“ uyu muhanda ugezemo kaburimbo, n’abanga kuza bahaza bakurikiye kaburimbo.”

Umuhanda Rugende-Muyumbu ubangamiye urujya n'uruza, ndetse binashimangirwa n’abashoramari bashoye imari mur’uyu Murenge wa Muyumbu.

Bugabo Abdul Karimu Musisi; umuyobozi w'ivuriro Muyumbu Medical center, agaragaza ko uyu muhanda ubangamira abaza kuhivuriza , akunga mu ry'abaturage agasaba ko wakorwa neza.

Ati: “hari ibyakozwe kandi dushima, kuko baciyemo imihanda isanzwe ariko nyine iyo mihanda iba ikenewe gukorwa. Iba ikeneye kuba itarimo ibinogo, by’umwihariko twebwe dufite serivise z’ubuzima, kuyigendamo ijya mu muhanda ujya ku ivuriro ntabwo byoroshye! Ufite nk’umurwayi muri amburance [inkeragutabara], ufite umugore utwite cyangwa se uri ku bise …ntabwo byoroshye. Ariko twizera ko hamwe n’inzego za leta hamwe n’ubuvugizi bikenewe ko n’uyu muhanda wacu ukorwa kugira ngo binorohereze abaza kwivuza hano.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana,asobanura ko gushyira kaburimbo ahantu ari uko haba hatuwe cyane. Avuga ko kuba Muyumbu ituwe cyane,umuhanda Rugende-Muyumbu usabirwa gushyirwamo kaburimbo wamaze gukorerwa inyingo, hasigaye gutangira imirimo yo kuwubaka gusa.

 Ati : “ariko ahantu tubona ko hatuwe cyane, harimo ingo nyinshi, tugenda tubitekerezaho. Uwo muhanda uvuze uva Rugende-Nyakariro-Karenge, mu mwaka ushize twawukoreye inyigo yo kuba twashyiramo kaburimbo. Inyigo yararangiye, ubwo igisigaye ni ugushakisha amikoro cyangwa ingengo y’imari niboneka ngo tube twawutangira.”

Abaturage bavuga ko umuhanda Rugende-Muyumbu ubangamira urujya n'uruza, unabangamira abashoramari bahashyize ibikorwa remezo birimo nk'ivuriro ryaje rikenewe mu gihe mbere kwivuza kuribo byabasabaga gukora urugendo runini, kuko bajyaga kwivuriza mu mujyi wa Kigali ndetse na Rwamagana.

Basaba ko kaburimbo yahashyirwa kugira ngo iryo vuriro ndetse n'ibindi bikorwa remezo begerejwe babigereho byoroshye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Oct 6, 2023 - 17:20