Abayobozi b'imidugudu barasabwa kuyoborana indangagaciro

Kumva ibibazo by’abaturage bakabikemura ndetse no kubahiriza amategeko ya Leta ni zimwe mu ndangagaciro bamwe mu baturage basanga zagakwiye kuranga abayobozi b’imidugudu na ba mutwarasibo kugirango babashe kuzuza inshingano zabo ntanakimwe bahungabanyije ariko kandi ikirenzeho bagahabwa n’amahugurwa.

kwamamaza

Iterambere ry’igihugu rikomoka ku muco w’ubwitange, gukunda igihugu, gukorera ku ntego no guha umuturage umwanya akagira uruhare mu bimukorerwa.

Aha niho bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bagaragaje zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abayobozi b’imidugudu na ba mutwararasibo kugirango buzuze neza inshingano banagaragaze ubushobozi abaturage bababonyemo bigatuma babagirira icyizere.

Umwe yagize ati "indangagaciro zikwiye z'umukuru w'umudugudu, agomba kubahiriza inshingano akabana neza n'abaturage".

Undi yagize ati "indangagaciro zikwiriye kuranga ba mudugudu nuko bakagombye kuza mu midugudu yabo bakaganira n'abaturage bayoboye".    

Kuri iyi ngingo, bamwe mu bayobozi b’imidugudu bavuga ko umuyobozi w’umudugudu ari umugaragu w’umuturage bityo ko bagomba kubahiriza icyizere bagiriwe batorwa cyane cyane bakarangwa n’izo ndangagaciro zirimo kudaheza umuturage mu bimufitiye akamaro.

Umwe yagize ati "umuyobozi ni umugaragu w'abaturage kuko ibibazo byose umuturage afite abigeza ku mudugudu, bajya kumutora bamugiye inyuma ari uko bamubonyemo ibitekerezo bizima nawe agomba kubagaragariza urukundo abafitiye".  

Aha ariko kandi bakavuga ko bagenzi babo batabyubahiriza ahanini baba batarahawe amahugurwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iributsa indangagaciro zikwiye kuranga abayobozi b’imidugudu zirimo ubunyangamugayo ndetse ikanavuga ko amahugurwa abayobozi bayahabwa ahubwo ko abatayubahiriza bakeneye guhugurwa kurushaho nkuko Havugimana Joseph Curio ushinzwe itumanaho muri iyi Minisiteri abigarukaho.

Yagize ati "indangagaciro ya mbere ni ubwitange kuko ziriya nshingano zisaba ubwitange, bisaba gukunda igihugu bikajyana no gukunda abaturage, gukunda umurimo, amahugurwa barayahabwa iyo bagiye gutangira inshingano turabahugura".   

Kugeza magingo aya, u Rwanda rukaba rufite abayobozi b’imidugudu basaga ibihumbi 14 837 bahwanye n’umubare w’imidugudu ibihumbi 14 837 igize igihugu muri rusange.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star Kigali

 Jul 27, 2023 - 09:39