Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyamuritse ikarita igaragaza ahari kariyeri hose

Kuri uyu wa kabiri, ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, cyamuritse ikarita igaragaza ahantu hose hagaragara kariyeri yakwifashishwa mu bikorwa by’ubwubatsi no mu nganda, ibyo abayobozi batumwe mu turere bavuga ko bizabafasha mu igenamigambi rinoze ndetse no mu kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere.

kwamamaza

Mu bushakashatsi bwakozwe kuva mu mpera za 2020, ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda, kigaragaza ko ubu hari ikarita igaragaza ahantu hose mu turere twose tw’igihugu hagaragara ubwoko butandukanye bwa kariyeri yaba amabuye, imicanga cyangwa ibumba.

Avuga ku mpamvu y’ubu bushakashatsi, Jean Claude Ngaruye, Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mu kigo cya Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), avuga ko hari ibibazo byagaragaraga mu turere, aribyo bashakiraga ibisubizo.

Yagize ati "twajyaga dusura uturere tugasanga hari ibibazo byihariye tugenda duhura nabyo cyane cyane bijyanye no gucunga impushya z'ubucukuzi bw'amakariyeri, tuza kuvuga ko dushobora kubona igisubizo muri iyo nyigo twatekereje yo kugerageza kubona ikarita igaragaza ahantu hose haboneka kariyeri zishobora gukoreshwa". 

Gerard Niyimpagaritse, umwarimu muri kaminuza akaba n’impuguke mu by’ubumenyi bwo munda y’isi ashima avuga ko ubushakashatsi nkubu bwari bukenewe mu Rwanda kugira ngo hanamenyekane byukuri ubwoko bwa kariyeri bijyanye n’aho zifashishwa.

Umwali Angelique, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, na mugenzi we Niyonsenga Aimé François w’akarere ka Gakenke bahuriza kukuba uretse kubyaza ubukungu aya makuru ngo azabafasha no mu igenamigambi rinoze.

Umwali Angelique yagize ati "hari amakuru twari dufite ariko adahuye n'ubushakashatsi, uyu munsi rero twamenye amakuru yimbitse yagaragajwe n'ubushakashatsi, ni intangiriro nziza kugirango tubashe kwiteza imbere nk'akarere ariko no kuyabungabunga ndetse no kubigenderaho mu igenamigambi duteganya mu myaka iri imbere".    

Niyonsenga Aimé François nawe yagize ati "tugeze hafi kugera ku mpera yo gukora igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, aya makuru tubonye agiye kudufasha kuyongeramo kugirango tumenye aha naha hari ubukungu ubu n'ubu buhari no mu igenamigambi bidufashe kutavogera ahantu nkahongaho".    

N’ubwo nta ngano itangazwa muri rusange ya kariyeri igaragara mu Rwanda ndetse n’iy’amabuye y’agaciro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni imwe mu ngeri ifatwa mu nkingi za mwamba mu bukungu bw’igihugu kuko aribwo buza ku mwanya wa 2 nyuma y’ubukerarugendo mu kwinjiriza akayabo u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 24, 2023 - 07:45