Ngoma: Abahinzi barasaba kwigishwa guhinga imyumbati kijyambere kuko ihera

Abafashamyumvire mu buhinzi bo mu karere ka Ngoma barasaba ko mu bihingwa biranga akarere, hakiyongeramo igihingwa cy’imyumbati kugirango bakomeze guhangana n’ibura ry’ibiribwa dore ko biboneye umwumbati upima ibiro 36 wahinzwe muri aka karere.

kwamamaza

Mu nama yaguye y’ubuhinzi mu karere ka Ngoma,abafashamyumvire mu buhinzi bagaragarijwe ibishoboka mu buhinzi bufite icyerekezo ku buryo ababukora bushobora kubateza imbere ndetse bakanasagurira amasoko.

Nyuma yo kwerekwa ibihingwa byahinzwe kinyamwuga bakabona umusaruro wabyo,by’umwihariko igihingwa cy’imyumbati, basabye ko mu bihingwa biranga aka karere birimo inanasi n’urutoki, hakiyongeraho n’igihingwa cy’imyumbati kugirango bahangane n’ibura ry’ibiribwa.

Baboneraho kandi no kwiyemeza kwigisha abaturage uburyo bwiza bwo guhinga imyumbati igatanga umusaruro dore ko bidasaba imbuto y’imyumbati runaka.

Mukeshimana Zawujiya,umufashamyumvire mu buhinzi mu murenge wa Rukumbere,wanagerageje guhinga imyumbati ku buryo bugezweho,avuga ko imyumbati yahinze yatanze umusaruro ushimishije ndetse akomeje guhugura abandi.

Yagize ati "njyewe nari nahinze ibiti 10 ibyo biti 10 igiti kimwe ngikura iminsi 10 kandi nabwo njyana ku isoko nkagikuramo, iyo nahombye igiti kimwe ngikuraho ibihumbi 5".

Banamwana Bernard, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma yemera ko muri aka karere hari imirenge ifite ubutaka bwakweramo imyumbati iramutse ihinzwe ku buryo bwiza,bityo ko ariyo mpamvu habaye inama yaguye y’ubuhinzi kugira ngo abafashamyumvire mu buhinzi bigiremo ibyo bajya kwereka abaturage.

Yagize ati "hari ahageragejwe ku kureba kiriya gihingwa cy'imyumbati harimo imirenge yo mu gice cya Mirenge, Rukumbere, Gashanda n'ahandi bivuze ngo nahandi aba bafashamyumvire bavuye hirya no hino nabo bagomba kujyana amatsiko no kujyana iryo shyaka ryo kugirango bagerageze icyo gihingwa iwabo".  

Kugeza ubu igihingwa cy’imyumbati mu karere ka Ngoma,gihinze kuri hegitari zisaga 1300. Muri iki gihe imvura yabuze mu karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu gihugu, abahinzi bari guhabwa imbuto y’imyumbati yo gutera kuko iri mu byihanganira izuba. Ni mu gihe abahinzi bifuza ko imbuto y’imyumbati bari guhabwa, banakigishwa kuyihinga kijyambere kugira ngo umusaruro wayo iziyongere.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Nov 3, 2022 - 11:11