Gatsibo: Abatuye mu kagari ka Cyabusheshe barinubira igiciro gihanitse cy'amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Abatuye mu kagari ka Cyabusheshe mu karere ka Gatsibo barinubira igiciro gihanitse cy’umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bahabwa n’umushinga Arc Power kuko inite igura amafaranga 675 ,bityo bagasaba ko cyagabanuka kugira ngo n’ab’amikoro macye bawukoreshe.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Cyabusheshe umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo,bavuga ko ari amahirwe kuba baregerejwe umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba,kuko watumye bamwe bava mu icuraburindi ry’umwijima.

Gusa bagaragaza ko ibiciro by’aya mashanyarazi biri hejuru cyane,kuko inite igura amafaranga y’u Rwanda 675,aho ab’amikoro macye batayabasha ndetse n’abitwa ngo barishoboye,ntibayakoresha uko babyifuza,bityo bagasaba ko ibiciro by’aya mashanyarazi byagabanywa, ku buryo buri wese yabyisangamo.

Pamela Bigirimana ushinzwe iterambera ry’abaturage mu mushinga Arc Power uha abaturage bo mu kagari ka Cyabusheshe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba,avuga ko baganiriye n’ikigo gihugu gishinzwe ingufu (REG) ku byerekeranye no kugabanya igiciro cy’amashanyarazi batanga,bityo ko ibiganiro bizatanga umusaruro.

Yagize ati "Arc Power igeze ku ntambwe ishimishije yaho twasinyanye amasezerano na REG yemeza ko tuzajya duha umuriro abaturage bakabonera inite nubundi kuri cya giciro cya REG kandi ibyo bizatangira vuga kuko biri mu maboko y'abayobozi". 

Kuri iki kibazo cy’igiciro cy’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abaturage bo mu kagari ka Cyabusheshe mu karere ka Gatsibo binubira ko kiri hejuru cyane,Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana,avuga ko icyo kibazo bacyakiriye bityo ko bagiye kugisuzuma kigahabwa umurongo.

Yagize ati "tugiye gufatanya n'izindi nzego zibishinzwe yaba REG kugirango turebere hamwe iki giciro abaturage bari kuvuga ko kiri hejuru turebe uko cyaba giteye".   

Kugeza ubu umushinga Arc Power uha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ingo 1600 mu turere twa Gatsibo na Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.Gusa iteka usanga abaturage bawuhawe binubira ibiciro byayo biri hejuru cyane ugereranyije n’iby’amashanyarazi ya REG.Aha niho bahera basaba ko byagabanywa byibura bigahwana n’ibya REG kuko aribwo babasha kuyakoresha neza.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Dec 21, 2022 - 08:05