Abanyarwanda ntibizera inyama z’amatungo ya kijyambere

Hari abanyarwanda bagaragaza impungenge z’ubuziranenge bw’umusaruro w’ibikomoka ku matungo yorowe kijyambere, nk’inkoko, ingurube n’inka. Aba baravuga ko bijyanye n’ibiryo bikorerwa mu nganda aya matungo agaburirwa, usanga inyama zayo zoroshye, nta cyanga ndetse ngo bakeka ko bishobora kubatera uburwayi.

kwamamaza

Mu bukwe, ibirori bitandukanye, mu buriro bwa za Restaurent, Hotel, utubari n’ahandi, amafunguro ahatangirwa usanga kenshi arimo ibikomoka ku matungo nk’inyama, amafi, ndetse n’amata.

Magingo aya henshi hakoreshwa ibikomoka ku bworozi bwa kijyambere kuko biboneka cyane kandi ku bwinshi, ariko nyamara kuri bamwe mu banyarwanda ngo ibi ntibibaryohera nk’ibyo biyororera mu buryo bwa gakondo, ndetse ngo baba bafite impungenge ku buziranenge bw’aya matungo n’ibyo agaburirwa bikorerwa mu nganda.

Umwe yagize ati "ikintungura nuko mbona mu minsi ibiri kaba ari gato ejobundi ukabona irakuze ingannye umusozi kandi mbona ntaho byabaye, zikura nk'umwungu, zitabonye ibiryo by'inganda ntabwo zakura niyo mpamvu bazita intuburano". 

Undi yagize ati "ziratubihira, ubundi iyo uyibaze ukayiteka wumva yoroshye ukuntu, ukumva ntuzi ibyo urimo urya ibyo aribyo , nta nyama y'umwimerere igira".    

Shirimpaka Jean Claude, inzobere mu bworozi bwa kijyambere, ndetse akaba n’Umukozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwa Huye Feeds, ruherereye mu Karere ka Huye, avuga ko iyi myumvire ya bamwe ihabanye n’ukuri, ndetse ngo ahubwo umusaruro ukomoka ku bworozi bwa kijyambere urusha ubuziranenge uw’ubworozi gakondo.

Yagize ati "abaturage bakizera ko inkoko yatoye hanze ariyo ishobora gutanga umusaruro nabamara impungenge cyane, ibyo dukora bya bindi itora hanze twe nibyo twegeranya tukabasha gukuramo intungamubiri zibasha gutunga itungo rikaba ryaguha umusaruro ariko noneho bikaza byujuje ubuziranenge kuko biza bipimye". 

Ku ruhande rw’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge (RSB), bavuga ko muri iki gihe bari kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa kuva mu murima cyangwa kuva ku mworozi kugeza biriwe, hagenzuwe byinshi ndetse ko hari amwe mu matungo yagaragaje kutuzuza ubuziranenge biturutse kubyo yariye, ndetse ngo abanyarwanda barasabwa kurya ibyo bizeye byaturutse ku bantu bafite ibyemezo by’ubuziranenge.

Mulindi Jean Bosco, ashinzwe ubuziranenge ku bicuruzwa muri RSB yagize ati "iyo itungo rigaburiwe nabi rikagaburirwa ibintu bifite uburozi bukomoka ku ruhumbu biri ku rwego rwo hejuru birangira ubwo burozi bugaragaye kuri bya bintu bikomoka ku matungo, iyo itungo ritagaburiwe neza ibiryo byujuje ubuzirange niho usanga itungo ridakuze neza".  

N’ubwo hari abanyarwanda batarasobanukirwa neza ibigenderwaho hapimwa ubuziranenge bw’ibiribwa bimwe na bimwe nk’inyama. Kugeza ubu ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), gifite inshingano zo gukora ibishoboka byose mu kuvumbura cyangwa kuzanira abanyarwanda ubwoko butandukanye bw’amatungo mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo, aho kugeza ubu aborora amatungo mu buryo bwa kijyambere, babona umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jun 15, 2023 - 08:56