Kubaka no gusanirwa amacumbi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye kwihutishwa

Hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batishoboye bavuga ko batagira aho bakinga umusaya, abandi nabo bahawe amazu bakavuga ko agiye kubagwaho.

kwamamaza

Mugihe kingana n’imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bamwe mu bayirokotse bashima ubufasha Leta y'u Rwanda ibaha mu buryo butandukanye, bagashimangira ko byabahaye imbaraga zo kongera kubaho.

Icyakora baracyafite ibibazo birimo no kuba badafite amacumbi yo kubamo n'abayafite akaba yarubatswe nabi.

Uwacu Julienne umuyobozi w’ishami rishinzwe ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yemera ko iki kibazo gihari ndetse ko bari gufatanya n’inzego z'ibanze ngo gikemuke, kuko ibarura ryabadafite amacumbi barokotse Jenoside yamaze kuboneka.

Mu nshingano za Leta harimo no kubungabunga ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2022/2023, hatanzwe miliyari 11 z'amafaranga y'u Rwanda zo kwifashisha mu kubaka inzu 691 n'ibikoresho byazo, zikaba zitaragombaga kurenza ukwezi kwa 6 uyu mwaka zitaraboneka.

Guhera mu mwaka wa 1998 hagiye haba imicungire mibi y’icyo gikorwa bamwe ntibubakirwe, abandi bakubakirwa nabi mu buryo butarambye.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2023 - 21:58