Rwamagana: Abaturage baratabariza Umubyeyi w'abana 2 umaze iminsi 4 arara muri shitingi nyuma y’uko ubuyobozi bumusenyeye inzu

Abaturage bo mu kagari ka Nyagasenyi umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratabariza Umubyeyi w’abana babiri utishoboye umaze iminsi 4 arara muri shitingi nyuma y’uko ubuyobozi bw’akagari bumusenyeye inzu, bivugwa ko yubatse mu buryo butemewe n’amategeko.

kwamamaza

Mukarusanga Florida ni umubyeyi w’abana babiri,Isango Star yamusanze yicaye imbere y’inzu yasenyewe, inkarakara zari ziyubatse ziri hasi, ni mu mudugudu wa Kigega akagari ka Nyagasenyi umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Uyu mubyeyi avuga ko yasenyewe n’ubuyobozi bw’akagari nyuma y’uko umurenge umwohereje gushaka ibyangombwa by’uko atishoboye, ngo ahabwe icyangombwa cyo kubaka,ubwo mudugudu arabimwima niko guhita yubaka mu buryo butemewe n’amategeko, nyuma asenyewe ahitamo kujya arara muri shitingi nk’uko akomeza abisobanura.

Yagize ati "nagiye kureba umukozi ushinzwe ubutaka ku murenge arambwira ngo niba ntishoboye ngo ninjye kureba ubuyobozi bw'umudugudu bunyandikire, bumenye ko ntishoboye hanyuma babone kumpa icyangombwa cyo kubaka, nje kureba mudugudu arabyanga ngo ntabwo ariwe ufite uburenganzira, naraje nzingazinga ako kazu kagiye kuzura Gitifu araza aragahirika mbona nta cyerekezo mfite niko gushyiramo shitingi nyibamo n'abana".     

Abaturanyi ba Mukarusanga ndetse n’abahisi n’abagenzi bavuga ko bidakwiye ko umuntu yasenyerwa kuko atangira kubaka ubuyobozi bwari bubizi, ibintu bavuga ko harimo akagambane bityo bagasaba ko yafashwa kubona aho akinga umusaya we n’abana be bakareka kwicwa n’imbeho yo kurara muri shitingi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro Rushimisha Marc,avuga ko ikibazo cya Mukarusanga Florida bakizi ndetse ko bagerageje no gushaka kugicyemura ariko bikanga,bityo akamwizeza ko ubuyobozi bw’aho yari acumbitse muri Gishali n’ubwa Kigabiro,bazavugana bakamushakira aho kuba mu gihe hagishakishwa uko yakubakirwa.

Yagize ati "turi bukorane n'ubuyobozi bw'umurenge yavuyemo nibigaragara ko nta bundi bushobozi afite abe yakodesherezwa inzu mu gihe hategerejwe uburyo ubuyobozi bwamufasha".  

Mukarusanga Florida,avuga kandi ko mbere y’uko asenyerwa ubuyobozi bwose yabugezemo ariko umuyobozi w’akagari ka Nyagasenyi we ngo yaramutonganyije amubwira ko ibibazo bye atabyishingiye,bityo agasaba ko yafashwa kubona aho akinga umusaya we n’urubyaro rwe bakava muri shitingi dore ko aho yabaga kwa Karangara yirukanwe kubera kubura ubukodi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Apr 6, 2023 - 09:46