Umujyi wa Kigali urasabwa gushyira mu bikorwa ibyemezo by'inteko rusange

Bamwe mu badepite bitabiriye inteko rusange y'umujyi wa Kigali, barahwitura ubuyobozi bw'uyu mujyi ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo biba byafatiwe muri izi nteko rusange ziba inshuro imwe buri mwaka.

kwamamaza

Kuri uyu wa gatatu, mu nteko rusange yahuje inzego zose zatowe n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, ndetse n'abahagarariye inzego nkuru z'igihugu zirimo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC), Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ndetse n’abadepite.

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko biri mu ntego yo guhindura imibereho y’abaturage b'umujyi wa Kigali ikarushaho kuba myiza.

Yagize ati "byose ni ibikorwa bituganisha ku guhindura ubuzima bwiza bw'umuturage wa Kigali nkuko biri muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 ya NST1 igice cyayo cya mbere".

Bamwe muri aba bashingamategeko bakaba n’intumwa za rubanda bari bari muri iyi nteko bashimiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kuri iki gikorwa kiba buri mwaka mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho mu miyoborere myiza, imitangire ya serivisi ndetse n’ibyagezweho mu iterambere ry'Umujyi wa Kigali mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, ariko banenga ko hari ibihavugirwa ntibishyirwe mu bikorwa. Bityo ngo ntibyagakwiye.

Depite Eugene Barikana yagize ati "ni byiza ko tujya tuvuga ibintu ariko bijye bikorwa, hari ikibazo cy'uturere two muri uyu mujyi tumeze nka za sous prefecture za kera".  

Depite Madina Ndangiza yagize ati "kuri serivise z'ubutaka Visi Meya ushinzwe ibikorwaremezo yatubwiye ko byavuye ku minsi 90 bigera kuri 29, ni ikibazo gikomeye, ni iyihe mpamvu bifata icyo gihe".   

Kurundi ruhande, Dr. Eng. Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, arashimira umujyi wa Kigali kuri ubu buryo bwo gusangira ibitekerezo, ariko aranagira icyo yisabira abayobozi bose muri uyu mujyi.

Yagize ati "hari icyo dusabwa twebwe nk'abayobozi, icyambere nuko twita kuri ibyo bibazo tugafatanya nk'inzego zose ziyobora umujyi, tugafatanya n'abafatanyabikorwa ku buryo ibibazo byose bibangamiye abaturage b'umujyi wa Kigali tubigira ibyacu ku nzego zose kandi tukabikemura, duhereye ku mitangire ya serivise yagiye ivugwa tugahera ku hari ibibazo". 

Muri iyi nteko rusange y’umujyi wa Kigali, hasuzumwe ibyagezweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 uri kugana ku musozo ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2023-2024. Ndetse hanatangwa ibihembo ku Midugudu y'indashyikirwa.

Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, rugaragaza ko mu mujyi wa Kigali abaturage bagihura na ruswa, aho mu baturage 304 bo mu karere ka Nyarugenge babajijwe, bagaragaje ko bahuye na ruswa mu mezi 12 ashize, mu gihe 24 muri 304 bangana na 7.9% bo bagaragaje ko bahuye n’akarengane, imungu zikomeye ku mitangire ya serivise.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho/ Isango Star Kigali

 Jun 8, 2023 - 08:08