Kutamenya uburenganzira bwa muntu bishobora kugira ingaruka

Hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba hari abantu batarasobanukirwa uburenganzira bwabo bishobora kuba intandaro y’akarengane ndetse no kutagerwaho n'ubutabera bwuzuye.

kwamamaza

Ni kenshi uvuga ibyerekeranye n’uburenganzira bwa muntu abantu benshi bakabwitiranya n’ubutabera cyangwa se uguhohoterwa kubw’impamvu runaka aho usanga abenshi batabusobanukiwe neza ndetse ngo bishobora no kubagiraho ingaruka zitandukanye.

Gusa ngo usanga ikibazo gihari ari ukubusanisha no kubwitiranya, Dr. Tom Mulisa umuyobozi w’ikigo giharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari (Great Lakes initiative for human rights and development) avuga ko ikibazo gihari kinagombwa gushakirwa umuti ari ugufatanya kw’inzego maze bukamenyekanishwa.

Ati "ibibazo biza imbere, icyambere ni abaturage kutamenya uburenganzira bwabo, ikintu gihari cy'imbogamizi cyane ni imenyekanisha ry'uburenganzira bw'abantu kugirango abaturage bamenye uburenganzira bwabo, icyo dusaba Leta n'imaryango idaharanira inyungu ni ukugirango tumanuke tujye hasi mu giturage abaturage bamenye uburenganzira bafite, bamenye ko bafite uburenganzira buri mu itegeko nshinga". 

Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, aravuga ko koko ubukangurambaga bukorwa kugirango igice kinini cy’abanyarwanda basobanukirwe uburenganzira bwabo budahagije ariyo mpamvu buhoraho.

Ati "niyo mpamvu duhozaho, ubukangurambaga bugomba guhoraho ahubwo bukanongerwamo n'imbaraga kuko uko igihugu kigenda gitera imbere ni nako n'ibihutaza uburenganzira bwa muntu bigenda byiyongera, bigatuma ari inzego zose zaba abantu ku giti cyabo, inzego zishinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu zigomba guhora ziri imbere mu gukangurira abaturage, buri gihe hahora hakenerwa imbaraga zongerwamo".      

Ubundi mu busanzwe umuntu agira uburenganzira bw’ingenzi aribwo burenganzira bwo kubaho, gutura, kwiga, kwivuza, kurya, ndetse no kubona serivise z’ingenzi ku buntu ariyo mpamvu kugeza ubu kurwego mpuzamahanga hariho itangazo ryerekeye uburenganzira bwa muntu rimaze imyaka irenga 75 ryubahirizwa n’ibihugu birifiteho amasezerano.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 3, 2024 - 08:24