Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro kirakangurira abasora bashya gusorera ku gihe

Ikigo cy’igihugu cy'imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kiravuga ko hari abasora batangira ubucuruzi, haba impamvu zituma bafunga ntibabimenyekanishe bigatuma bagwa mu bihano kubwo kutamenya amakuru, kigakangurira abasora kwitabira ubukangurambaga bukoreshwa.

kwamamaza

Nyuma yuko hagaragaye ko hari abatangira ubucuruzi babuhagarika ntibabimenyeshe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) bikabagusha mu bihano.

Mukarugwiza Judith umukozi wa RRA ushinzwe serivise y'amahugurwa y’abasora n'itangazamakuru aributsa abasora ko bakwiye kumenya inshingano zabo zirimo no gusora.

Yagize ati "twatangiye gahunda nyuma yuko tubona ko hari abasora batangira ubucuruzi bamwe hakaba impamvu zinyuranye zituma bafunga ntibakore ariko ntibamenye yuko itegeko ribasaba ko kuva yiyandikishije ubundi asabwa kuzatanga umusoro, twahuye n'abasora bashya biyandikishije mu bucuruzi mu mwaka 2022 ndetse n'abandi twarebye muri sisiteme bari bafite ibibazo byo kuba batarasoze neza imisoro basabwa gusora ku gihe tugamije kubabwira inshingano zabo cyane cyane kuri aba bashyashya kugirango bamenye ko iyo umuntu yatangiye ubucuruzi aba agomba gukora imenyekanisha ry'ibyo yakoze akishyura imisoro igendanye nabyo". 

Bamwe mu basora baravuga ko hari ibyo basobanukiwe gusa bagasaba ko byaborohereza hashyizweho uburyo bukomatanyije babonamo amakuru.

Umwe yagize ati "icyo nasaba nuko bashyiraho ibimenyetso bifatika umuntu wishyura umusoro agomba kujyana kuri RRA abereka ko mubyukuri atari gukora bakaba bamusonera bya birarane bamubazeho mu gihe atakoraga".

Undi yagize ati "bajya badufasha bakatwibutsa, ubutumwa bugufi bukaza buri musoro umuntu akeneye kwishyura buri kwezi na buri gihe kigeze akabona ubutumwa bugufi  bumwibutsa gusora".

Nubwo bisa nk'ibigoye ngo abasora bose babone amakuru ikigo cy’igihugu cy’imisoro n'amahoro RRA gikangurira abasora bose kwitabira uburyo bwose babonamo amakuru nkuko bikomeza bivugwa na Mukarugwiza Judith.

Yagize ati "ntabwo wenda tugera ku bantu bose 100% ariko dukoresha uburyo bwose bw'itumanaho buriho kugirango amakuru arebana n'ibyimisoro usora wese amugereho, abo baba batabashije kubona ayo makuru hari uburyo bwinshi tubagezaho ibiganiro kuma Television nama Radio, inyandiko zinyuranye dushyira ku biro byacu , dushyiraho n'uburyo bwo kubasanga aho bari hirya no hino mu turere".   

Ubu bukangurambaga bwibanze ku basora bashya n’abatarasoreye kugihe, bumaze iminsi mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali,Nyarugenge,Kicukiro na Gasabo bikaba biteganyijwe ko buzakomereza no mutundi turere tugize igihugu.

Inkuru ya Kamaliza Agnes /Isango Star Kigali

 Mar 17, 2023 - 07:20