Gicumbi: Mu murenge wa Kaniga huzuye umudugudu w'icyitegererezo ufite umwihariko

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga huzuye umudugudu w'icyitegererezo ufite umwihariko wo kuba wujuje ibisabwa ngo ntugire uruhare mu mihindagurikire y'ibihe, ugiye gutuzwamo imiryango 60 yabaga mu manegeka.

kwamamaza

Ubusanzwe Gicumbi ni kamwe mu turere turi mu kaga ko guhura n'ibiza bikomoka ku mihindagurikire y'ibihe aho mu ntara y'Amajyaruguru kaza ku mwanya wa 3 mu turere dukunze kwibasirwa cyane, bivuze ko hagomba gukorwa ibishoboka mu gukiza ubuzima bw'abaturage bakiri mu bice bifatwa nk'amanegeka.

Mu rurimi rw'urukiga, rwihariye kubo muri aka gace, abatujwe muri uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Kaniga, mu murenge wa Kaniga, bavuga ko bashima ubuyobozi bw'igihugu bwabatekerejeho. 

Umwe ati "ubuzima bwari bugoye, bwari bubabaje, kurera abana udafite aho uba, ariko nkigera muri uyu mudugudu nabonyemo byinshi cyane ndanezerewe, ndatekanye, na bagenzi banjye bari mu manegeka".     

Mme. Uwera Parfaite, Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Gicumbi avuga ko kugira ngo uyu mudugudu usigasirwe, baziyambaza gushyiraho inzego zibishinzwe. 

Ati "turabasaba kwihangira imirimo no gukura amaboko mu mifuka, uyu mudugudu ugomba kwitoramo komite icunga igakurikirana uwo ariwe wese utubaha ibikorwa byabagejejweho".  

Ku rundi ruhande, mu muhango wo gutaha izi nzu, Minisitiri w'ibidukikije Jeane d'Arc Mujawamariya, arasaba abatujwe kuhafata neza no kutahabyaza umusaruro mu bibi. 

Ati "kirazira kurwana mutuye muri uyu mudugudu, kirazira amakimbirane muri uyu mudugudu, muharanire kwiteza imbere".    

Abatujwe muri uyu mudugudu barasezeranya ababatuje kuzabungabunga ibi bikorwaremezo bahawe ku buntu. 

Umwe ati "intego ni ugusigasira ibyo baduhaye kuko ntabwo byakwangirika tubireba".

Uyu mudugudu w'icyitegererezo wuzuye mu murenge wa Kaniga, mu kagari ka Mulindi, umudugudu wa Runyinya, wubatswe mu umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n'ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije, wuzuye utwaye asaga miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda. umwihariko wawo ni uko wujuje ibisabwa by'inyubako zihanganira ibidukikije.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Nov 21, 2023 - 14:53