Mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga ku iterambere n'imibereho by'abatuye Afrika na Asia

Abitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi 3 y’Abagize Inteko zishinga amategeko bo muri Afurika na Aziya, yiga ku ruhare rw'amategeko mu guteza imbere imibereho n'iterambere ry'abaturage, baravuga ko iyi ari inzira nziza yo kuganira ku bibazo bibangamiye iterambere ry'abatuye imigabane yombi, birimo ubukene, ibibazo by'urubyiruko rukomeje kuba umutwaro ku bihugu aho gutanga umusaruro, n’ibindi.

kwamamaza

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Hon. Mukabalisa Donatille, Perezidante w’umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yahaye ikaze abayitabiriye, abasaba ko ukwiye kubabera umwanya mwiza wo kuganira ku bibangamiye iterambere ry’abaturage b’ibihugu byabo.

Yagize ati Iyi nama izababere urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo no kwigiranaho, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zayo zo guharanira iterambere n’imibereho by’abaturage”

Kwabena Asante Ntiamoah uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere (UNFPA) mu Rwanda, arasaba aba bashingamategeko kuzitsa cyane ku bibazo bibangamiye abakiri bato, birimo ubukene n’ubuzima bw’imyororokere. Ndetse ngo baharanire ko amategeko n’izindi ngamba bizava muri iyi nama bizashyirwaga mu bikorwa.

Ati Mu muhezo kenshi bivugwa ko iyaba bene izi ngamba zashyirwaga mu bikorwa Afrika yakabaye ari umugabane ukize cyane ku isi, rero icya ngombwa ni uko ingamba zose twafata tugomba kuzishyira mu bikorwa.”

Hon. Mukabyuma Jeanne Henriete uyobora ihuriro ry’abaharanira iterambere n’imibereho by’abaturage mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, na Hon. Frederick Outa wo muri Kenya akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abaharanira iterambere n’imibereho by’abaturage mu nteko zishinga amategeko muri Afrika, bahuriza ko iyi nama izabafasha mu kuganira ku nzitizi, ndetse no kuzifataho ingamba, bikajyana no gusaba leta z’ibihugu gushyira mu bikorwa ibyaganiriweho.

Hon. Mukabyuma Jeanne Henriete ati "iterambere ry'umuturage nicyo twese duharanira, ku buzima bw'imyororokere, ese uburyo tugenda twororoka bihwanye n'ubushobozi bw'igihugu, izo zose ni ingamba ziri bugende zifatirwa hano, kugira ngo turebe ko inzitizi zose zatuma umunyafurika, umunya-Aziya, Umunyarwanda byumwihariko atagira iterambere zikorwaho".    

Hon. Frederick Outa ati Birazwi ko abagize inteko zishinga amategeko aritwe dufite ububasha bwo gushyiraho itegeko nshinga n’andi mategeko. Nibyo rero tugiye kuganiraho kugira ngo twese turebe niba ayo mategeko yadufasha gukemura izo nzitizi.”

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa kabiri, izarangira kuwa kane, ihuje abarenga 60 bavuye mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afrika n’uwa Aziya bari kuganira ku ruhare rw'amategeko mu guteza imbere imibereho n'iterambere ry'abaturage.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Oct 25, 2023 - 14:07