Abanyarwanda bishimira kuba serivise za Leta zarabegerejwe mu ikoranabuhanga

Bamwe mu baturage barishimira kuba serivise zitandukanye zasabaga kujya ku biro by’abayobozi zarashyizwe mu ikoranabuhanga, nubwo hari bimwe mu bibazo bikibonekamo nk'ibura ry’ihuzanzira (network).

kwamamaza

Nkuko abaganiriye na Isango Star babivuga gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko urubuga rw’Irembo byaboroheye cyane kuko basabaho serivise nyinshi zitandukanye kandi mu buryo bwihuse.

Nubwo kandi bishimira kuba serivise zarashyizwe mu ikoranabuhanga ngo haracyari ibibazo bifuza ko byakemuka birimo nkibura ry’ihuzanzira (network).

Umwe ati "hari igihe ubikora ukobona ama rezo aranze cyangwa ukabona ubutumwa bukugezeho butinze".

Kuba serivise za Leta zarashyizwe mu ikoranabuga byagabanyije umurongo w’abantu basabaga serivise ku biro nkuko bivugwa na Ntirushwa Christophe umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigali.

Ati "hari icyo byagabanyije, cyane umurongo w'abaturage baganaga ubuyobozi, byanafashije abaturage kubonera serivise hafi badatakaje igihe cyabo, serivise z'ikoranabuhanga iyo wujujemo ibisabwa bigaragara ko ubifitiye gihamya nta ruswa yabonekamo".  

Umuvugizi w’urubuga Irembo rutangirwaho serivise za Leta, Lauren Inyange avuga ko kuri ubu abantu basaba serivise biyongereye muri uyu mwaka, akaba anavuga ko ibibazo bya interinete bigenda bikemuka.

Irembo ni urubuga rw’ikoranabuhanga rwashyiriweho abaturage kugira ngo begerezwe serivisi za Leta mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe.

Ni mu gihe ubuyozi bw'Irembo buvuga ko buri muri gahunda yo kongera serivise zitangirwaho, hari n’uburyo bwafasha abantu bakoresha telephone ntoya bakanze *909#.

Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Nov 16, 2023 - 19:05