Kayonza: Gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge irimo gushinga imizi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Kayonza umurenge wa Rukara, baravuga ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igeze ku rwego rushimishije kuko kuri ubu biyunze n’ababiciye ababo ku buryo bateye intabwe bakagera no ku rwego rwo gushyingirana nta kwishishanya.

kwamamaza

Aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Kayonza by’umwihariko abo mu murenge wa Rukara,bavuga ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,bateye intambwe yo kwiyunga n’ababiciye ababo ku buryo bigeze n’aho basigaye bashyingirana ndetse bagafashanya muri byose nta kwishishanya kuko gahunda ya ndumunyarwanda bamaze kuyisobanukirwa.

Barasaba bagenzi babo bacyumva ko batakiyunga n’ababahemukiye bakabicira ababo,kwihangana bagasubiza umutima impembero bakabaha imbabazi, bityo ubwiyunge bugasagamba nk’uko bahora babishishikarizwa na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nka gahunda Leta yashyizeho igamije kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri kugenda neza muri aka karere ariko bakaba bakomeje kuyishyiramo imbaraga kugira ngo igende neza kurushaho.

Yagize ati "kuba igihugu cyacu uyu munsi gishinze gihamye ni politike y'imibanire, y'ubumwe n'ubwiyunge yo kubanisha abanyarwanda, yo gukora ibishoboka byose kugirango amarorerwa cyangwa se n'icuraburindi ryaguye mu gihu cyacu ntibizongere ukundi, ubumwe n'ubwiyunge buri mu nzira nziza".  

Kugeza ubu mu karere ka Kayonza by’umwihariko mu murenge wa Rukara,gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge iri ku rwego rushimishije, kuko habarurwa amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agizwe n’abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababiciye,agera kuri 14. Ni mu gihe abayibumbiyemo basaga 600. 

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Apr 17, 2023 - 09:54