Abatwara abagenzi ku magare barasabirwa guhabwa ubwishingizi

Abasenateri basabye ko gahunda y’ubwishingizi bw’ibinyabiziga yahabwa umurongo mu rwego rwo kurushaho kurengera ubuzima bw’abanyarwanda bahura n’impanuka umunsi ku munsi. Bagarutse ku kibazo cy’abatwara abagenzi ku magare bongera gusabirwa gutekerezwaho guhabwa ubwishingizi.

kwamamaza

Imibare igaragaza ko mu Rwanda byibuze abantu babiri ku munsi bapfa bazize impanuka zo mu muhanda ni ukuvuga izifitanye isano n’ibinyabiziga, abandi bagasigirwa ubumuga cyangwa ibikomere nazo. Ibi byatumye abagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena bakora ingendo mu gihugu hose bagamije kureba icyakorwa mu gukumira no kurwanya izi mpanuka.

Mu kiganiro abagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y'u Rwanda bari kugirana n’inzego zinyuranye zirebwa no gushakira umuti ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Basabye ishyirahamwe nyarwanda ry’ibigo by’ubwishingizi gushyira imbaraga mu gukosora ibibazo biri muri iki cyiciro by’umwihariko icy’ihenda ry’ubwishingizi kuri moto zitwara abagenzi, ndetse banitsa ku kibazo cy’abatwara abagenzi ku magare batagira ubwishingizi nyamara nabo bakora impanuka.

Senateri Hadija Ndangiza Murangwa, umuyobozi w’iyi komisiyo yagize ati "abatwara amagare nabo bazarebwaho kuko nabo tubona mu bapfa cyane kandi bagapfa nabi harimo nabo banyonzi".

Senateri Uwizeyimana Evode nawe yagize ati "mu mategeko mpuzamahanga yerekeranye n'imikoreshereze y'umuhanda abamotari n'abanyegare ntabwo barimo, ariko ntabwo tuvuze ngo moto n'amagare ni bibe mu muhanda ariko byanga bikunda bikwiye kugira aho byisanga mu mategeko yacu".

Ikibazo cy’abanyonzi kandi kiragarukwaho na bamwe mu batwara ibinyabiziga cyo kimwe n’abagenzi bahuriza ku kuba amagare akunze guteza impanuka mu muhanda, bityo ngo nayo akwiye ubwishingizi.

Marc Rugenera, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant waruri mu bahagarariye ishyirahamwe nyarwanda ry’ibigo by’ubwishingizi (ASSAR), imbere y’Abasenateri, yavuze ko ikibazo cy’abamotari n’icyabanyonzi bigoranye ariko ngo hakenewe igisubizo koko.

Yagize ati "iki kibazo cy'abanyonzi ni ikibazo kigomba gutekerezwaho kuko barahari kandi barateza impanuka, igisubizo cyo kigomba kuboneka kuko bashyira mu bibazo ubuzima bw'abantu n'abamotari bigomba gutekererezwa hamwe abantu bakareba uburyo babikora".

Imibare itangwa na polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2021 Abantu 655 bishwe n’impanuka zo mu muhanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Nov 29, 2022 - 07:21