Ngoma: Abaturage barasaba ko ibiyaga bihari ku bwinshi hashyirwa amahoteri

Nyuma y’uko icyomba kinini cyambutsa abaturage n’imodoka mu kiyaga cya Mugesera cyongeye gukora nk’uko byari bisanzwe,abaturage bo mu mirenge ya Zaza na Mugesera mu karere ka Ngoma barasaba ko kuri icyo kiyaga cya Mugesera hashyirwa amahoteri kuko abakoresha icyo cyomba baturutse imihanda yose baje kuhatembera babura aho biyakiririra.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya Mugesera na Zaza ikora ku kiyaga cya Mugesera mu karere ka Ngoma bishimira ko icyomba cyabo cyari kimaze igihe kidakora, magingo aya cyongeye gukora kikaba kibafasha kwambutsa inanasi beza ku bwinshi bakazijyana i Rwamagana no mu mujyi wa Kigali.

Iki cyomba kinini cyambutsa imodoka n’abantu baturutse imihanda yose baje gutembera mu kiyaga cya Mugesera,abaturage bavuga ko baterwa ipfunwe n’uko abo bantu bagera ku mwaro wa Mugesera,bagashaka aho biyakirira bakahabura bigasaba ko bakora urugendo runini bajya mu dusantere turi muri iyo mirenge.

Aha niho bahera basaba ubuyobozi kubafasha maze aha ku kiyaga cyabo hakubakwa amahoteri azajya afasha abahagana ndetse n’abambuka muri icyo cyomba.

Umwe yagize ati "baratubaza bati nta hoteri iri hafi ahangaha tukababwira ati umuntu iyo akeneye icyo kunywa cyangwa icyo kurya azamuka mu isantere, hano abantu barahakunda cyane kubera ari ku mazi, bafite aho baruhukira byaba akarusho, turasaba ko bahashyira amahoteri".   

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko nk’ubuyobozi nabo babonye ko ibiyaga biri muri aka karere bicyeneye kubyazwa umusaruro mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri,bahitamo gukora urugendo shuri barikumwe n’abashoramari kugirango babereke amahirwe ahari yo kuhashora imari,bityo agasaba abaturage kwihangana ngo vuba aha amahoteri azaba ahageze.

Yagize ati "abashoramari bacu bagiye bagura ubutaka hano hafi y'ibiyaga n'ahandi bifuza gushora imari yabo hariho n'abatangiye ariko cyane cyane hari ibikorwa remezo biri gukorwa, umuhanda wa kaburimbo uri kuduhuza n'akarere ka Bugesera, ibi byose rero ni ibibongerera imbaraga kuko hambere nta cyizere bari bafite ariko hamwe n'ukuntu aka gace gateye ka zone ya Mirenge twegereye ahari kubakwa ikibuga cy'indege cya Bugesera,abazakora ibikenewe kujya mu mahanga ni hafi yaho, ubukerarugendo ni hafi yaho, ni imbaraga ariko n'abaturage babyizere".  

Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibiyaga bya Sake,Mugesera na Birira nk’uko abaturage babisaba,hari imishinga migari y’ubukerarugendo muri aka karere iteganya kubaka amahoteri ku nkengero z’ibyo biyaga,irimo Lake side Recreation Resort ,Sake Beach,Rukumbuzi Residence na Mugesera Lakeside Park .

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Jan 4, 2023 - 08:58