Bugesera: Hari imiryango igihishira abahohoteye abana babo

Hari abatuye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hari abana bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato aho kugana inzego z’ubutabera bakegera imiryango y’ababahohoteye kugirango babyumvikaneho ntibahanwe.

kwamamaza

Ni ikibazo bamwe mu baganiriye na Isango Star batuye mu karere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba bagaragaza ko ibyo bikihaba aho hari imiryango iba ifite abana bahohotewe aho kugana inzego z’ubutabera ahubwo bakumvikana n’imiryango y’ababahohoteye kugirango babyumve kimwe ndetse byaba ngombwa ngo n’abo bana bakabashyingira bakiri bato.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Bwana Richard Mutabazi avuga ko ibyo bitagakwiye kuko ngo bigoye kubona umunyabyaha uwagikorewe atabigizemo uruhare.

Ati "Leta yarabihagurukiye n'ibihano biraremereye, umuntu wasambanyije umwana igihano kiraremereye, ugasanga na nyiri umwana wasambanyijwe nawe arashaka kujya muri izo mpuhwe z'uwamusambanyirije umwana, akavuga ati nimutanga baramufunga akareka ku mutanga, wa muyobozi cyangwa za nzego zirajyana nde? biragorana kubona umunyacyaha uwakorewe icyaha atabigizemo uruhare".     

Ku ruhande rw’ubugenzacyaha, Bwana Jeannot Ruhunga umuyobozi wa RIB kuri ibyo aravuga ko n'ubwo ibibazo nk’ibyo bikigaragara ariko inzego zizakomeza gufatanya kugirango bicike.

Ati "hari igihe duhura n'ibirego aho dukurikirana uwateye inda umwana ugasanga abatugannye ni ababyeyi b'uwo mwana watewe inda, akubwira ati ese njyewe namubyaye afite ingahe? bivuze ko ni ibintu bikiri mu myumvire, ariko mu ngamba turimo ni ukubirwanya kubera ko Leta ibona ingaruka zabyo, twebwe tugifata nk'ikibazo gikomeye".     

Mu mibare igaragazwa na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF yerekana ko mu ntara y’Iburasirazuba ariho hari umubare munini w’abangavu baterwa inda bakiri bato aho nko mu mwaka w’2022 kugeza mu kwezi kwa 7 gusa habarurwaga abagera ku bihumbi 13, biganjemo aba Nyagatare, Gatsibo na Bugesera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Bugesera

 Jan 4, 2024 - 07:31