Nyabihu: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe n'abana babo bari kwicwa n’umusonga

Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe n'uko abana babo bicwa n’umusonga ndetse n’izindi ngaruka ziterwa no kuba mu mazu ashaje cyane yinjirwamo n’imvura ndetse n’imbeho yose.

kwamamaza

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu. Ukihagera usanga abari mu nzu biganjemo abakuze cyane, baba bacanye umuriro mu ziko bari kota kubera imbeho nyinshi, mu bigaragarira amaso izi nzu zirashaje cyane kuko uzirimo aba areba hanze neza, ibintu bavuga bigira ingaruka ku bana babo by’umwihariko abakiri bato.

Umwe ati "dupfusha abana cyane ahubwo, njye mfishije 2 ari umusonga, kubera kunyagirwa ndetse n'imbeho, ba mudugudu bahora baza bagafotora". 

Barasaba ko bafashwa kubona aho kuba bitewe n'uko aha baba hameze nko hanze.

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mme. Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo cyabo bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka vuba ngo gikemuke ibishimangirwa n'uko hari amafaranga yo kububakira yoherejwe mu murenge ngo mu kwezi kwa 2 k'uyu mwaka wa 2024 baraba batangiye kububakira.

Ati "ibyo twabishakiye igisubizo, hari amafaranga yoherejwe ku murenge n'ibijyanye n'isoko byaratanzwe ku buryo bateganya gutangira kuhubaka hagati ya tariki 2 n'itariki 5 z'ukwezi kwa 2, inzu ni amabati ariko tukareba uburyo igikoni twacyubaka n'amategura".   

Uretse imbeho, imvura n’ibindi bibagiraho ingaruka kubera ko izi nzu zishaje, banavuga ko hari n’ubwo ibisimba bibasanga muri izo nzu, ahandi ugasanga hamezemo ibyatsi kubera ingano y’imvura iba igwamo, n'ubwo ubuyobozi bw’akarere butanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo bunagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga bwo kubafasha guhindura imyumvire kuko hari n'abagira uruhare mu gusajisha inzu bubakirwa bazicanamo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Nyabihu

 Jan 8, 2024 - 07:22