Umushinga Afri-Global Cooperation witezweho kuzana amahirwe mu ishoramari mu Rwanda

Umushinga Afri-Global Cooperation witezweho kuzana amahirwe mu ishoramari mu Rwanda aho uzajya uhuriza hamwe abashoramari n’abafite ibitekerezo by’imishinga ndetse n’abasanzwe bakora imishinga ariko bakeneye ubufasha haba mu mafaranga cyangwa kugirwa inama, ibi ni ibyagarutsweho ubwo uyu mushinga wamurikwaga ku bafatanyabikorwa barimo inzego za leta n’izabikorera zifite aho zihuriye n’ishoramari.

kwamamaza

Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro umushinga “Afri-Global Cooperation Program Ltd” Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ushinzwe inganda no kwihangira imirimo, Evalde Mulindankaka yavuze ko ari iby'agaciro kubona abafatanyabikorwa bikorera bafasha leta mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati "Inyinshi mu mbogamizi abikorera bahura nazo cyane cyane ba rwiyemezamirimo bato ni iziterwa ahanini no kubura imari y’igishoro cyangwa uburyo bwo kugeza ibyo bakora ku masoko, ndetse no kubura ubumenyi buhagije bwo gucunga ubucuruzi, twishimiye kubona Afri-Global Cooperation Program Ltd izibanda ku gukemura ibi bibazo, nidufatanya twizeye ko hazavamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo bikikije ubucuruzi cyane cyane dufasha ba rwiyemezamirimo bato".

Shyaka Michael Nyarwaya, washinze akaba n'umuyobozi mukuru wa Afri-Global Cooperation Program Ltd, aravuga ku cyo baje gukemura.

Yagize ati "turashaka kugirango dutinyure abantu bacu bamenye ko umuntu ashobora gukora, agakora mu Rwanda cyangwa agakora n'ahandi, amenye ko ashobora gucuruza mu Rwanda agacuruza n'ahandi, turagirango abana b'abanyarwanda batinyuke, ariko na none Afri-Global n'ukugirango dufate abakire tubahuze n'abandi batangiye imishinga, ibyo birahari leta irabikora natwe tugomba guhaguruka tugafatanya nayo". 

Arakomeza kandi avuga ku nyubako Afri-Global iteganya kubaka hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje agira ati "ntabwo tureba Kigali, abanyarwanda ntibatuye Kigali batuye mu turere hose, tugiye kubaka ziriya nyubako mu turere twose, hanyuma nibiva mu turere tujye mu mirenge 416 kuko uru rubyiruko cyangwa aba bacuruzi bari mu mirenge ariko bamwe ntibabasha kubona uko bagera i Kigali, turebe ibitekerezo byabo, turebe imishinga yabo niturangiza dufate abashoboramari tubajyane bahurire muri ya nzu tuzubaka irimo buri kintu cyose".     

Amb. Nkurunziza Williams, rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi wa Genesis Africa Ltd yari yitabiriye imurikwa ry’uyu mushinga aravuga uko yawubonye.

Yagize ati "ni igitekerezo cyiza kuko kigamije gushakira ibisubizo ibibazo bihari byinshi, ibibazo by'ubushobozi mu bikorera, ikibazo cyuko abikorera bashobora kubona amafaranga yabafasha kugirango bateze imbere imishinga yabo, ikibazo cy'amasoko, ikibazo cyo guhuza ibikorera mu Rwanda n'abashoramari bo hanze bashobora kuba bafite amafaranga mu Rwanda tudafite kugirango babe bashobora kuba bashora muri iyo mishinga mishya igitangira".      

Mu gutangiza uyu mushinga wa Afri-Global Cooperation intumwa ziturutse mu nzego za leta n’abikorera baganiriye ku gukoresha amahirwe azanwa n’igihugu mu ishoramari bagakemura ikibazo cy’imishinga igera kuri 20% ihomba igafunga nyuma y’umwaka ikora. 

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Dec 20, 2022 - 06:25