Mu bice by'icyaro abakobwa baracyatinya amasomo y'ikoranabuhanga na siyansi

Bamwe mu barezi bigisha ku bigo by’amashuri bitandukanye baravuga ko hakiri ukwitinya ku banyeshuri b’abakobwa mu kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga nyamara ayo masomo ari ingirakamaro.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rukomeje intego yarwo yo gukwirakwiza ikoranabuhanga mu mashuri ndetse no guteza imbere amasomo ya siyansi ariko ngo aya masomo usanga atinyukwa n’abahungu kurusha bashiki babo ibyo bikagaragara nk’imbogamizi. Abavugwa cyane ni abo mu bice by’ibyaro.

Kagaba Marcel umwarimu wigisha imibare n’ubumenyamuntu mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba nibyo avuga.

Yagize ati "muri iki gihe turimo mu kinyejana cya 21 ni ikinyejana tugomba gukoresha ikoranabuhanga tukaryinjiza no mu banyeshuri dufite, abana bo mu cyaro cyane cyane abakobwa ntibaritinyuka usanga iyo uhaye umukoro abanyeshuri ukanababwira kujya gukoresha ikoranabuhanga usanga akenshi ari abahungu baharanira kubikora cyane abakobwa bakaba bakeya".  

Hakuzwimana Ephigenie nawe ni umwarimu ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Kirwa ni mu murenge wa Rutare muri Gicumbi mu Majyaruguru aravuga ko koko ibyiza by’ikoranabuhanga mu masomo ya siyansi bidashidikanywaho ariko ikibangamye ngo ni imbogamizi zikigaragaramo.

Yagize ati "iyo dukoresha ikoranabuhanga ntabwo ibyo twigisha bitakara, ntabwo biguma mu mpapuro kuko zishobora gutakara, imbogamizi duhura nazo zijyana n'ubushobozi bw'ibigo zikajyana n'ubushobozi bw'imyubakire aho usanga nta mudasobwa zihari". 

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, aravuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakangurira abakobwa n’abahungu kwiga iby’ikoranabuhanga kugirango ntanumwe uhejwe ababyize bose bazagirire umumaro igihugu.

Yagize ati "kwiga imibare bisa naho bigorana gusa ubu kubera ko uburyo bwo kwigisha imibare na siyanzi byagiye bihinduka usanga n'abakobwa batinyuka kandi bagakunda siyansi, bitewe nibyo dusanzwe dukorana n'abafatanyabikorwa nibyo twigisha ubwacu, hari impinduka nyinshi zihari, kugira abana bafite ubumenyi mu mibare no muri siyansi bizatuma tugira abahanga bazabasha gufasha igihugu cyacu".  

Mu mwaka wa 2016 hatangijwe politike yo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye ndetse no mu mashuri abanza igamije kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ndetse no mu barezi kugirango bigishe bifashishije ikoranabuhanga mu mashuri yabo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star 

 May 17, 2023 - 08:13