Rwamagana: Hakozwe ubukangurambaga bwagaragaje impano z’urubyiruko zikeneye inkunga.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ukangurambaga bw’urubyiruko bumaze amezi abiri buhabera, uretse  kurinda urubyiruko ingeso mbi mu biruhuko, bwanatanze umusaruro mu kugaragaza impano z’urubyiruko zicyeneye guterwa inkunga kugira ngo ziteze imbere abazifite.

kwamamaza

Ubukangurambaga bw’urubyiruko bwari bwakozwe mu gihe cy’amezi abiri bwakorewe mu mirenge yose igize akarere ka Rwamagana. Mbonyumvunyi Radjab; ukayobora, avuga ko wabaye umwanya wo kurinda urubyiruko kujya ngeso mbi nko kwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi ndetse n’izindi ngeso zashoboraga gutuma ahazaza harwo hangirika.

Anavuga ko wanabaye umwanya wo kurwongerera ubumenyi ku muco n’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Ati: “ mu biruhuko binini nk’ibi tuvuyemo niho hakunze kuboneka ibibazo, bamwe bigiramo kunywa ibiyobyabwenge, abandi batwita inda zitateganyijwe ndetse bakaba bakwandura n’indwara naka SIDA n’izindi. Rero ibyo twari twiteze muri ubu bukangurambaga kwari ukugira ngo turinde urubyiruko ibyarurangaza byose bikarutesha umwanya ndetse bikaba byarutesha n’ubuzima.”

“ icya kabiri cyari ukwigiramo indangagaciro na kirazira n’umuco nyarwanda kuko twazengurutse imirenge yose uko ari 14. Twagiye tujyana n’abantu bakuze b’inararibonye, bakigisha amateka y’u Rwanda, umuco, indangagaciro ndetse na kirazira.”

Munyaneza Isaac; umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana, avuga ko nk’abayobozi b’urubyiruko, ubu bukangurambaga bubasigiye umukoro ukomeye wo kurufasha kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye ariko hifashishije impano bifitemo zitandukanye zaragaragaye mu gihe cy’ubukangurambaga.

Yagize ati:“budusigiye umukoro wo gukora cyane kuko ibyo twabonye ntabwo twari tuziko tubifite hano mu karere. Wabaye umwanya mwiza wo kumenya impano z’urubyiruko.”

“ urubyiruko rwasobanuriwe amahirwe ari mu karere kuko kuva ubukangurambaga butangiye kugeza bushoje twabanye na komite nyobozi y’Akarere, aho twatanze ubutumwa butandukanye abajeune bibonamo, babona ko ubuyobozi bw’Akarere bubari hafi kandi bubashigikiye….”

Mu bukangurambaga bw’urubyiruko mu karere ka Rwamagana busojwe,bwatumye haboneka amatorero abyina 82 yo ku rwego rw’Akagali,amakarabu [ Clubs] avuga imivugo 82, abahanzi 167 bafite ibihangano byabo bwite, ababyinnyi b’indirimbo zigezweho amatsinda 17.

Ni mu gihe kandi abantu 2 437 bipimishije ku bushake virusi itera SIDA, abandi 179 barisiramuza.

Abana 20 babaga ku muhanda barahakuwe bahuzwa n’imiryango yabo ndetse banafashwa gusubira ku ishuri, banahabwa inkoko.

Nimugihe mu mikino, amakipe y’umupira w’amaguru y’utugali 82 yahawe imipira yo gukina.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Oct 9, 2023 - 21:39