Abaturage bakomeje kwinubira izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku masoko gusa Leta ifite ingamba

Mu gihe izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa ku masoko rikomeje gututumba, bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko barembejwe n’ibi biciro bitewe nuko no muri iki gihe ubukungu buhagaze nabi.

kwamamaza

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’imijyi, ibiciro by’ibiribwa ku masoko biri kurushaho kugenda bizamuka nkuko imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko ibiciro mu mijyi byazamutseho 12.3% muri Kanama 2023.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko bigendanye n’uko muri ibi bihe ubukungu butameze neza, hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa bibatunze umunsi ku munsi ku masoko bitaborohera.

Umwe ati "ibiciro ku masoko natwe byaducanze, ibiciro birahenze, ibiciro ku isoko biteye ubwoba".  

Undi ati "ntabwo bitworoheye, hari n'igihe n'umuntu aburara kubera ko ibiciro byuriye ntabwo wajyana amafaranga make ngo bazaguhe ibyo kurarira". 

Imwe mu mpamvu yagaragajwe nk’impamvu yatumye ibiciro bizamuka ku masoko n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe aho imvura yaguye igahagarara mbere y’igihe cyari kitezwe bigatuma imyaka ipfa bityo umusaruro ntuboneke uko wari witezwe.

Zimwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi zirimo ko mu bihe nk’ibi by’umuhindo byeramo imyaka myinshi abahinzi bakangurirwa guhinga ibiribwa byongera umusaruro hakoreshejwe imbuto z’indobanure nkuko Eugene Kwibuka ushinzwe itumanaho muri iyi Minisiteri abivuga.

Ati "hari ingamba nyinshi ziriho zo kongera umusaruro cyane cyane dukora ku buryo iki gihembwe cy'ihinga cy'umuhindo twatangiye guhera muri uku kwa 9 kuzageza mu kwambere, ni igihembwe gihingwamo ibihingwa byinshi cyane bitunga abanyarwanda, ubutumwa dutanga ni ukugirango ahantu hose hashobora guhingwa imyaka hahingwe kandi hakoreshwe imbuto nziza ndetse n'ifumbire........."     

Hari hashize amezi hari agahenge ndetse n’imibare igaragaza ko ibiciro birikugabanuka aho muri Mutarama byari byazamutse ku kigero cya 20,7% mu gihe muri Gashyantare byazamutseho 20,8%.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR 

 Sep 14, 2023 - 15:17