Abadepite bo muri RDC ntibagaragaye mu nama ya EALA iri kubera i Kigali

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama yaguye ihuza Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EALA) ikazaba iganira ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere no kuzamura umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

kwamamaza

Guhera ku itariki ya 23 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 07 Ukuboza, Abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu bagize inteko ishinga amategeko bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari i Kigali mu Rwanda mu nama y’ibyumweru bibiri ibahuza, kuri iyi nshuro ngo bazagaruka ku ngingo zitandukanye nkuko Hon. Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri iyi nteko abigarukaho.

Ati "inteko ishinga amategeko y'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba turi ahangaha i Kigali mu nama yatangiye ku itariki ya 23 tukazagera itariki 7 z'ukwezi kwa 12, bikaba bishingiye ku masezerano y'uyu muryango aho dusabwa kwegereza imirimo y'inteko mu bihugu kugirango abaturage bacu bamenye ibyo dukora".

"Iyo duhuye tuganira byinshi, dusesengura za raporo zishingiye ku mirimo inteko iba yarakoze ari ugusura imishinga inyuranye, ibigo binyuranye by'uyu muryango, kureba imikorere ndetse tukaziga n'amategeko anyuranye".           

Ibihugu byose birahagarariwe usibye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibivugwa ko bitewe n’amategeko agenga iyi nteko bitazabangamira imirimo yayo.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere n’itangazamakuru abajijwe niba bitabangamira cyangwa bidaturuka ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Congo, Perezida w’inteko ishinga amategeko y’umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yasubije muri aya magambo.

Ati "twebwe inteko ishinga amategeko ntitwivanga mu bibazo by'umutekano cyane cyane iyo abakuru b'ibihugu bari mu kugerageza kubishakira igisubizo, twebwe nk'abagize inteko ishinga amategeko aho turi hose turakora, abagize inteko ishinga amategeko yo muri Congo baratwandikiye batubwira ko badashoboye kuza gukorera i Kigali ariko ko tuzakorana nabo, ahandi hose twategura ibyo bikorwa mu bindi bihugu bazitabira".   

Aba ni inteko ishinga amategeko y'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba ya 5, inama nk’iyi ibereye i Kigali ku nshuro yayo ya 2, ni inteko igizwe n’Abadepite bahagarariye ibyo bihugu ukuyemo Congo birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, ndetse na Somalia, bakaba ari Abadepite basaga 60. 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 28, 2023 - 08:13