MINUBUMWE irasaba abanyarwanda kwimakaza umuco w'Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) iravuga ko abanyarwanda bagenda basobanukirwa agaciro k'ubumwe n'ubudaheranwa bw'abo binyuze mu biganiro bitandukanye bahabwa ariko igasaba abataratera intambwe igana imbere ngo basenyere umugozi umwe n'abandi ko bagomba guhindura imyumvire muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

kwamamaza

Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka, kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda mu nzego zose bahamagarirwa kwisuzuma bakishimira intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, bakaganira ku nzitizi zigihari ari nako bafatira hamwe ingamba zo gukomeza gusigasira no guteza imbere ubumwe bwabo yo nkingi y’iterambere rirambye.

Mukagatare Velonique na Twahirwa Innocent ni bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star maze bagaragaza ko binyuze mu biganiro nkibi bitegurwa ku rwego rw’igihugu byabafashije guhindura imyumvire bakimakaza ubumwe hagati yabo bityo ngo n’iby'agaciro kuri bo.

Urujeni Martine umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu avuga ko bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa n’umujyi wa Kigali muri uku kwezi nk’umusanzu wo gukomeza gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda birimo gukomeza gutegura ibiganiro byigisha abaturage ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’ibindi.

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu irasaba abanyarwanda bataratera intambwe ngo basenyere umugozi umwe n’abandi ko bakanguka bagashyira hamwe cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa nkuko Nikuze Donatien umukozi muri iyi Minisiteri akomeza abivuga.

Ati "muri uku kwezi kwahariwe kuzirikana k'ubumwe n'ubudaheranwa ubutumwa ntanga nuko abaturage nabo basabwa kumva ko kugira igihugu cyiza, kugira igihugu gitekanye nabo babifitemo inyungu, bityo bakumva ko nabo gusenyera umugozi umwe na bagenzi babo, kubaka ibyiza, kwirinda ibisenya ko ari inshingano zabo, uko byagenda kose igihugu twubaka ni icyacu, ni icy'abazadukomokaho".  

Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuzafasha mu kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kuzahura Ubumwe bw’Abanyarwanda bwashegeshwe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo no gukomeza gushimangira ubudaheranwa mu muryango Nyarwanda, ndetse ngo ni umwanya mwiza kandi wo kubakira ku byagezweho, kubisigasira no kurushaho kubumbatira Ubunyarwanda nk’isano muzi iduhuza twese.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR KIGALI

 Oct 3, 2023 - 15:00