Amakuru yaranze umwaka mu buzima 

Kugeza ubu mu Rwanda umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo cy’ ubuzima bwo mu mutwe Dr. Yvone Kayiteshonga umuyobozi w’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC avuga ko ubuzima bwo mu mutwe ari inkingi y’iterambere kandi umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe iyo afashwe neza n’abamwegereye.

kwamamaza

Yagize ati "umurwayi wo mu mutwe ni ngewe ni wowe, umuntu wese wagize ikimuhungabanya ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe, burimunsi umuntu ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe ariko iyo ubanye nacyo ntugire uguhumuriza, ntugire ugutega amatwi, ntugire ukujyana kwa muganga biratinda ukaba umurwayi".   

Dr. Gatera Augustin umuyobozi w’ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda OMS avuga ko indwara zo mu mutwe zihangayikishije cyane, kuko zihitana abatari bake kw'isi.

Yagize ati "indwara zihungabanya ubuzima bwo mu mutwe ni ikibazo cyugarije isi yose aho ishami ry'umuryango w'abibumbye wita ku buzima OMS rigenekereza ko abarenga miliyari imwe y'abatuye isi babana n'uburwayi bwo mu mutwe ariko 14% bakaba ari urubyiruko, urubyiruko mwumve ko ari ikibazo kitwugarije cyane kandi natwe tugifitemo uruhare kugishakira umuti".   

Iki kibazo kirahangayikishije cyane kuko buri masegonda 40 umuntu umwe ku Isi aba yiyahuye naho 90% bagapfa biyahuye kubera icyo kibazo.

Idwara ya kanseri kugeza ubu ni indwara yugarije isi ndetse n'u Rwanda kuko kugeza ubu ikigereranyo cy’umuryango w'abibumbye kivuga ko u Rwanda rwonyine rwihariye abarwayi barenga 8000 buri mwaka ariko abakiriwe n'abaganga ni 4300. kubera ubwiyongere bwa kanseri cyane ubu iri ku kigero cya 30% bisabwa ko abantu bose basabwa kuyisuzumisha hakiri kare , nkuko bivugwa na Maric Hagenimana akuriye ishami rishinzwe gukumira no kuvura indwara za kanseri.

Agira ati "ama kanseri dufite mu Rwanda , kanseri iza ku mwanya wambere ni kanseri y'ibere hagakurikiraho kanseri y'inkondo y'umura zibasira abadamu cyane, izo kanseri zonyine ubwazo zigize 30% by'ama kanseri yose twakira mu Rwanda tutarashyiramo izindi, bivuga ko rero bitewe n'imiterere y'umubiri wabo usanga abadamu aribo bibasirwa na kanseri nyinshi, no mu bagabo dufite kanseri ya porositate niyo iza ku mwanya wambere ariko muri rusange iyo urebye usanga kanseri  z'abadamu arizo ziba zifite imibare myinshi, kanseri ni indwara zihari si amarozi, icyo tubwira abantu ni ukwikangurira isuzumwa, si ngombwa ngo ube ufite ibimenyetso kuko kanseri  nta bimenyetso ziba zifite". 

Muri uyu mwaka kandi twababwiye ko icyorezo cya SIDA gikomeje kwibasira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-20 mu isi, ubuzima bw’abarenga miliyoni 21 babonye imiti.

Imibare igaragaza ko mu myaka 15 ishize mu Rwanda, ubwandu bwa virusi itera SIDA ababufite, bangana na 3%. Ubwandu ku bana banduzwa n’ababyeyi bavuka, bwo buri kuri 2%. Mu basaga 230,000 bafite virusi itera SIDA mu Rwanda 94% byabo bafata neza imiti.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr. Ndimubanzi Patrick akavuga ko kuba urubyiruko rwibasiwe na SIDA, ubukangurambaga bugiye kongerwa.

Yagize ati "tuzarushaho gukomeza kwegera urubyiruko turwigisha ibijyanye na SIDA kumenya uko buriwese ahagaze no kumenya mbese ko umuntu babonyemo virusi itera SIDA ashobora guhabwa imiti mu mavuriro yose yo mu Rwanda hafi ya yose kandi ko iyo umuntu afashe imiti neza ashobora kutanduza iyo ndwara".

Kuba imiti ivura indwara y’igituntu, n’igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA abaturage bayibonera ubuntu ndetse n’imiti ya Malariya abaturage bakayibona ku mafaranga make, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko byose bigirwamo uruhare n’imiryango irimo Global Found.

Muri gahunda y’imyaka itatu izarangira mu mwaka 2024,u Rwanda rwahawe inkunga ingana na miliyoni 191 z’amadorari y’amerika yo gukoresha muri gahunda zirebana na virusi ya SIDA,umujyanama mu bya tekinike muri Minisitiri y’ubuzima Dr.Theophile Dushime avuga ko ubukangurambaga bukwiye kugirango imiti iboneke.

Yagize ati "twakoze igikorwa cy'ubukangurambaga bw'amafaranga ku nshuro ya 7 kugirango dushobore kubona andi mafaranga yo gutera inkunga ibyo bikorwa mu myaka 3 iri imbere,ubu ni ubukangurambaga turi kwifashisha kugirango tubone amafaranga ahwamye na miliyari 18 z'amadorari azinjira muri izo gahunda". 

Muri Mituweli abivuza bakoresheje ubu bwisungane bavuga ko batanyurwa na serivise bahabwa iyo bagiye kwivuza.

Kubijyanye n’imiti itaboneka ngo biracyaterwa n’ubushobozi buke bw’ikigega ariyo mpamvu hirindwa kwandikira imiti umurwayi nyamara itari bumuvure n’aho ibindi ngo hari ingamba zafashwe nkuko bivugwa na Regis Rugemanshuro Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB.

Yagize ati "hari ingamba nyinshi zafashwe kugirango ikibazo gikemuke, nta muti ushobora kwandikirwa umunyamuryango wacu utavura, hari umuganga ushobora kwandika umuti wajya kuri farumasi bakakubwira bati ntawo dufite,atari uko tutishyura imiti ivura indwara urwaye ahubwo bitewe nuko hari ubwoko buba bwakoreshejwe ubushobozi bw'ikigega butaratwemerera kuba twayishyura, ubushobozi bw'ikigega uko bwiyongera niyo miti yindi niko izagenda yishyurwa, ibijyanye n'ibura hari ibigo byashyizweho birimo birakora neza n'ingamba nyinshi kugirango bagabanye ibura ry'imiti".      

Kugeza ubu umwaka utaha uzarangira mu kwezi kwa 7,abamaze gutanga Mituweli bangana na 40,8%.

Ibijyanye n'ibyiciro by'ubudehe

Ku kijyanye n'ibyiciro by’ubudehe mu gihe abaturage bagaragaza ko guhabwa no guhindurirwa ibyiciro byabo by’ubudehe igihe bimutse cyangwa batakibana n’ababyeyi bigorana cyane bikaba binabangama mu gusaba serivisi zimwe na zimwe, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu,ivugako abaturage bagomba kumenya ko ntawe uhejwe mu gusaba icyiciro cy’ubudehe ndetse ko igihe cyose bagana ubuyobozi bubegereye bagafashwa, ibi bigarukwaho na Peacemaker Mbungiramihigo Umuyobozi mukuru ushinzwe Politiki y'itangazamakuru muri MINALOC.

Yagize ati "umunyarwanda wese ikiciro arimo, yaba uri mu rubyiruko n'undi warurenze ndetse ibyiciro bitandukanye by'abanyarwanda uko turi umuntu wese ntawe uhezwa mu kubona serivise, ikiciro cy'ubudehe turacyagendera ku byahozeho mu gihe ibi byavuguruwe bitaremezwa ku mugaragaro, ntawe uhejwe mu guhabwa serivise iyo ariyo yose yasaba mu gushyirwa mu kiciro runaka". 

Gahunda ya Muganga SACCO

Abakora mu nzego z’ubuzima abaganga n’abaforomo uyu mwaka urangiye bafite ikigo cy’imari Muganga SACCO, Madame Uwambayingabire Claudine, Umuyobozi mukuru wa Muganga SACCO, avuga ko bakeneye ko abanyamuryango biteza imbere, ntabwo bakeneye kubona abanyamuryango bakennye.

Yagize ati "ntabwo dukeneye kubaha inguzanyo zituma bumva ubuzima bwabo bugorwa cyangwa buba bubi niyompamvu dushyize imbaraga cyane ku nguzanyo z'imishinga kuko abaganga bagira iminsi baba batari mu nshingano twifuza ko iyo minsi yaba iminsi yo kugirango bajye kureba imishinga yabo, bakore imishinga ibabyarira inyungu iza kunganira imishahara babona".    

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi SACCO yashyizweho nyuma y’inama ya Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo abakora mu rwego rw’ubuzima babashe kubona serivisi zibafasha kurushaho kwiteza imbere bakazibona ku buryo bworoshye.

Muganga SACCO imaze kugira abanyamuryango barenga 10,000 bakora mu buryo buhoraho. iyo koperative imaze kugira umutungo usanga miliyari 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ikaba yariyemeje kuyitera inkunga ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabaza MINEMA isaba abayobozi b’uturere kwimura abatuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kuzirika ibisenge by’inzu zabo nyuma yuko muri iki gihe ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu ndetse n'ibyabo .

Madame Kayisire Marry Solange Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, yasabye abayobora uturere kongera imbaraga n‘ubukangurambaga kubagikomeye kubutaka barazwe na basekuruza kuva mu manegaka.

Yagize ati "abaturage bagifite imyumvire yo kumva bagomba gutura ahantu aho ariho hose , mubyukuri bakwiye kujya ahaturwa hemewe n'igishushanyo mbonera tunakora ku kintu kitwa kurwanya isuri, utundi tubazo ni inzu zidakomeye, zitaziritse ibisenge, inzu zidafite imisingi umuntu ahobora gukora mu buryo bwihuse".   

Umunsi mpuzamahanga w’umugore

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wasanze abagore bo mucyaro bahagaze neza mu rugamba rw’iterambere, ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y'ibihe.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc yibukije abagore ko ari ngombwa ko abagore bagira uruhare mu gukurikirana imihindagurikire y’ibihe kugurango hubakwe ejo hazaza habereye ikiremwa muntu , agasaba abagore kubyaza umusaruro uburenganzira n’amahirwe bafite.

Yagize ati "ni ngombwa ko abagore bagira uruhare mu igenamigambi, ikurikiranabikorwa n'isuzuma bikorwa ryerekeye guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kugirango twubake ejo hazaza habeye ikiremwa muntu, hejuru ya kimwe cya kabiri cy'abatuye isi baramutse bahejwe nta kuntu wakwizera ko ahazaza hifuzwa hazagerwaho, turasaba abagore kubyaza umusaruro uburenganzira ndetse n'amahirwe bijyana no gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga ibidukikije bafata n'ingamba zifatika zijyanye n'imihindagurikire y'ibihe". 

Kwizihiza umunsi w'umuganura 

Muruyu mwaka mu kwizihiza umunsi w'umuganura abanyarwanda bibukijwe ko umuganura ufite umwihariko mu mateka y’u Rwanda rwo hambere, aho wari umuhango ukomeye kuko wari mu nzira z’ubwiru, ukagira intego yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe.

Kuganura kwari ugusubira ku isooko kw’Abanyarwanda, abaturage bakiyibutsa ko bahuje gakondo n’ibyiza byayo Imana yabahaye, bakayishimira muri rusange,nkuko byagarutsweho na Ruzindana Rugasaguhunga, Umuvugizi wa Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Yagize ati "igihe cy'umuganura cyaraziraga kurya wenyine, cyaraziraga kuganura wenyine, uwabaga yejeje yaganuzaga abandi, byaberaga mu muryango bagasangira bakishimira ibyo bagezeho, bakishimira umusaruro wabo ariko n'abadafite icyo baganura abaturanyi babo cyangwa se imiryango yabo ikabaganuza muri rusange". 

Ibarura rusange rya 5 ry'abaturage 

Muruyu mwaka kandi nibwo hakozwe ibarura rusange rya 5 ry'abaturage, ryakozwe  ritandukanye n’andi mabarura mato. Umwihariko waryo ni uko ryageze kuri buri muturarwanda wese ntanumwe ucikanywe,kandi ryakozwe muburyo bw’ikoranabuhanga nkuko bivugwa na Bwana Habarugira Venant umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura mu kigo kigihugu gishinzwe ibarurisha mibare mu Rwanda.

Yagize ati "igikorwa cy'ibarura ikiba kigenderewe ni ukumenya umubare w'abaturarwanda bose na babandi badafite aho baba ibarura rirabareba, imibare izaba itandukanye niyo twatangaga mu maburura yashize aho tuzatanga imibare myinshi ishoboka kugirango itangire gukoreshwa muri gahunda z'igenamigambi ry'igihugu, ibi rero bitandukanye n'igihe twakoreshaga impapuro kubera ko byatwaraga igihe kubera ikoranabuhanga imibare izaboneka vuba byihuse mu mezi 3 kugirango imibare itangire gukoreshwa". 

Byari biteganijwe ko imibare yibyavuye mu ibarura izatangazwa mu kwezi kwa 12.

 Ikibazo cy'igwingira n’imirire mibi by’abana

Ikibazo cy'igwingira n’imirire mibi by’abana ni kimwe mu biraje ishinga leta y’u Rwanda ku buryo iki kibazo kiri mu byahagurukiwe bigomba kwitabwaho cyane n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Joseph Curio Havugimana umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko umukoro izi nzego zibanze zahawe zahise ziwushyira mubikorwa kuko ubu hari ibikorwa bitandukanye.

Yagize ati "hari gahunda zirimo gufasha inzego z'ibanze kugirango ya mibare y'abana bagwingiye igabanuke, izi gahunda zishingira ahanini ku nkingi 2, hari inkingi y'ibikorwa bigamije kurwanya imirire mibi cyangwa se guteza imbere imirire myiza hakaza n'inkingi ishingiye ku guhindura imyumvire kubera ko impamvu hajemo ku guhindura imyumvire nuko hari ingo usanga zifite ibiribwa bihagije ariko ntibamenye kubitunganya cyangwa se abandi bakabijyana ku isoko aho kubigaburira abana,ntabwo igihugu gifite ikibazo cy'ibiribwa, ukurikije imbaraga zihari, ubukangurambaga dufite icyizere ko byanze bikunze hari ijanisha rigomba kugabanuka kuri uriya mubare wabagwingiye".

Ubushakashatsi bwamuritswe ku nshuro ya gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi  nka (RDHS), bwerekanye ko muri rusange igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 33%, nk’uko biri muri gahunda z’igihugu, ikibazo cy’igwingira mu bana cyizaba ryagabanutse ku kigero cya 19% muri 2024.

Aya makuru twabagejejeho muri uyu mwaka mu mibereho myiza n’ubuzima tuyasoreze ku nkuru ijyanye nuko inama rusange ya 21 y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, yahurijwe hamwe abagore mu nzego zitandukanye, aho bareberaga hamwe imbogamizi zikibangamiye umugore no gufata ingamba zifatika zo guhangana nazo, haganiriwe kandi ku ngamba z’igihugu zifasha umugore mu iterambere no kureba ibyashyirwamo imbaraga ngo umugore akomeze gutera imbere.

Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yavuze ko iyi nama ari urubuga rwo kugaragaza ibyagezweho, ndetse ko nubwo ibyagezweho ari byinshi urugendo rw’iterambere ku mugore rukiri rurerure.

Yagize ati "mu myanzuro yari yafashwe mu nama iheruka, imyanzuro yashyizwe mu bikorwa ku kigero cyiza, umusaruro uragaragara ariko kandi n'inzira iracyari ndende, twongera no gushimangira bwa bufatanye n'izo nzego zitandukanye ko igihe ari ikingiki n'ubundi kugirango turusheho gukorana n'ibyo bisigaye inyuma cyangwa se n'ibindi bigenda bivuga dukomeze nguhangana nabyo". 

Turabashimiye nshuti ba nywanyi ba Isango Star twabanye mu 2022, turabashimiye kandi tunabasaba gukomeza gukunda inkuru tubagezaho ntituzabatenguha.

Tuzakomeza kubagezaho inkuru zizira impuha kandi aha umwanya ungana impande zose bireba.  

Izi nkuru zateguwe na Kayitesi Emilienne afatanije na Bahizi Herithier 

kwamamaza

Amakuru yaranze umwaka mu buzima 

 Dec 26, 2022 - 13:25