Perezida Paul Kagame arasaba urubyiruko kuba maso rugatanga umusanzu warwo mu iterambere ry’igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arabwira urubyiruko rw’u Rwanda ko bikwiye ko batozwa kwishakamo ibisubizo bakiri bato, ndetse bagatanga umusanzu mu kubaka iterambere ry’u Rwanda na Afrika.

kwamamaza

Youth Connekt Afrika, mu myaka 10 imaze ikorera mu Rwanda, yatanze umusanzu mu bikorwa byinshi bigamije iterambere ry’igihugu binyuze mu rubyiruko. Ni intambwe Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda ashima, ariko kandi agasaba urubyiruko kuba maso rugatanga umusanzu warwo mu iterambere ry’igihugu na Afrika muri rusange kugira ngo kibashe kwigobotora ubukene.

Yagize ati “ubundi kubaka hari ubwo bisa nkaho bihera hejuru ku bakuze nkatwe ariko mu byukuri bihera hasi, kugirango ugende usubiza ku bishoboka cya kibazo cyo kuvuga ngo ariko turi abantu twese nk’ibiremwa kuki bigera ku Rwanda tukaba turi inyuma, kuki bigera muri Afrika tukaba turi inyuma, ni ukuvuga ngo aha hari ikibazo tugomba gusubiza, uruhare rwanjye rero ni uruhe?”

Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko inzira yo gukira ari ugutinyuka no kugerageza, ndetse ngo n’ubwo inzitizi zitabura kuzirenga birashoboka.

Umwe yagize ati “icyambere ni ugutinyuka, ni ugushaka amakuru uhereye mu murenge aho tuvuka, amakuru niho ahera”.  

Undi yagize ati “kuva nkiri muto natojwe yuko ubwenge bwacu, ubumenyi bwacu, imbaraga zacu zigomba guteza imbere igihugu cyacu kuko urebye ku isi yose buri gihugu gitezwa imbere n’amaboko y’abana bacyo”.

Perezida Paul Kagame avuga ko mu gutegura ahazaza h’igihugu bisaba guhera ku bakiri bato, nyamara ngo abona imbaraga zikoreshwa mu gutegura urubyiruko zidahwanye n’izikenewe.

Ati “ndashaka kubabwira ngo mwebwe nk’urubyiruko uko murerwa haba mu rugo, haba mu mashuri, haba hanze mu nzego z’igihugu bifite uburemere buruta ubwo abantu babishyiraho”.

Muri 2012, nibwo hatangiye iyi gahunda ya YouthConnekt, iza ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda. Gusa iyi gahunda yaje kuva mu Rwanda ikwira hirya no hino muri Afrika, aho kugeza ubu imaze guhabwa ikaze mu bihugu bigera kuri 30 ndetse yaje guhindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, ku ntego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Binyuze muri YouthConnekt hamaze guhangwa imirimo mishya isaga 36,000, ibyara abasaga 24,000 bavugira bakanafasha abatishoboye, n’abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni 4, mu gihe muri iyi myaka 10 iyi gahunda imaze gushora agera kuri miliyari 2.5 mu mafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubucuruzi by’urubyiruko birenga 2000, na byo byongera agera kuri miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu bukungu bw’u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 24, 2023 - 08:41