Urubyiruko rurasabwa guharanira kwigenga gusesuye kwa Afurika

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza baravuga ko hari ibigikenewe kunozwa kugirango umugabane wa Afurika wigenge nyakuri birimo kugira uburezi butajegajega n’ibindi.

kwamamaza

Ibi biganiro byitabiriwe n’abagize umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika biganjemo abayobozi bawo, abakozi n’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye byari bigamije kurebera hamwe uko umugabane wa Afurika wagira uburezi bufite ireme butarambiriza ku bazungu.

Ababyitabiriye bagaragaje ko hari umusanzu byashyize ku bumenyi bari bafite kuri Pan Africanism. Bagaragaza ko hari ibigikenewe kunozwa kugirango Afurika yigenge bya nyabo cyane cyane mu burezi kuko ngo usanga abanyafurika bifashije bumva ko uwize neza ari uwize i Burayi.

Umwe yagize ati "ibiganiro dufite ni ibiganiro bivuga kuri Afurika cyane cyane ibirimo kwibanda ku burezi butangwa na Afurika kuri iki gihe, twirinde cyangwa se tuve mungaruka z'abakoroni, twabyishimiye kubera ko byaduhaye amakuru cyangwa se byakomeje kutwereka ko bishoboka yuko Afurika ishobora kuba yatera intambwe".   

Undi yagize ati "kuba numva ko ndi umunyafurika nkanabiharanira nabishyira no muri undi muntu ndetse bikagera no mu banyafurika bose, nkatwe nk'urubyiruko ndetse n'abayobozi batuyobora turi munzira yo kubigeraho".

Mu bindi byagaragajwe bituma umugabane wa Afurika utigenga uko bikwiye, hari umutekano muke, politiki za bamwe mu bayobozi zidahamye n’ibindi bitanya abatuye Afurika aho kubahuza.

Ku kijyanye n'abahirimbaniye kwigenga kwa Afurika gusesuye ariko bakabizira, umuyobozi wungirije wa Pan-Africanism ishami ry’u Rwanda Dr. Ismael Buchanan avuga ko bazakomeza ubukangurambaga burinda urubyiruko gucibwa intege n’ibyo rubobona bibangamira Panafricanism.

Yagize ati "impirimbanyi za demokarasi zaharaniye Afurika ko igira ubwo bwigenge, babiburiyemo ubuzima ariko mu rubyiruko ruri muri kino gihe hagomba gushyirwaho imbaraga zo kwigisha urubyiruko Afurika twifuza ni iyihe, urubyiruko rw'iki gihe rurasabwa gukunda Afurika rurasabwa gushyira hamwe, tugomba gushimangira cya gitekerezo cya Panafricanism, inzira iracyari ndende ariko hari ibiri gukorwa, ntabwo twacika intege ku bikorwa muri Afurika kuko inzira twifuza ni Afurika yunze ubumwe".

Intumbero abagize umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika ariwo Panafricanism ufite, ni iy’uko igihe kimwe umugabane wa Afurika uzaba ari igihugu kimwe, gikoresha ifaranga rimwe, n’ibindi bihuza abawutuye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Amajyepfo

 Jan 27, 2023 - 07:51